Mu Bufaransa inda zabajujubije mugihe bitegura kwakira olimpike 2024

Udukoko tuzwi nk’inda zo mu buriri tumaze igihe duteye impungenge abakoresha ahantu hahurira abantu benshi mu Bufaransa harimo nk’ahategerwa za gariyamoshi, ahabera ibitaramo n’ahandi, mu gihe iki gihugu kirimo kwitegura kwakira imikino Olempike izahabera mu mwaka utaha wa 2024.

Ahavugwa iki kibazo cyane ni mu mijyi nka Paris (umurwa mukuru w′igihugu) ndetse na Marseille, aho ngo bimaze gukabya ndetse byafashwe nk’icyorezo, ndetse ngo inzego z’ubuzima zisabwa kugira icyo zikora mu maguru mashya.

Guhera muri Nyakanga uyu mwaka wa 2023, abatwara gariyamoshi mu mujyi wa Marseille batangiye kwinubira kuribwa n’inda mu myanya bicaramo batwaye, kugeza ubwo 30 % byabo basabye ikiruhuko cy’uburwayi nyuma yo kujujubywa n’utwo dukoko, mu gihe abarebera filime ahazwi nka UGC Ciné Cité Bercy i Paris, muri Kanama batangaje ko babangamiwe n’inda zuzuye mu myanya yagenewe abakiliya, ndetse ubuyobozi bw’iyo nzu butangaza ko buri kugerageza gukemura icyo kibazo.

Ku Cyumweru tariki 24 Nzeri 2023, umugenzi wari muri gariyamoshi yavaga mu mujyi wa Marseille yerekeza i Paris, yashyize kuri X yahoze ari Twitter amashusho agaragaza inda zamuririye muri iyo gariyamoshi.

Hari ibigo bikoresha abakozi batandukanye mu tundi duce tw’u Bufaransa byagaragaje ko bibangamiwe n’utwo dukoko, bigasaba ko hari igikorwa; ndetse kuri uyu wa Kane tariki 28 Nzeri 2023, ubuyobozi bw’Umujyi wa Paris bwandikiye Minisitiri w’Intebe bumusaba ko ikibazo cy’inda gifatwa nk’ikidasanzwe, hagashyirwaho uburyo bwihariye bwo kugihashya.

Ibi birimo kuba mu Bufaransa mu gihe bitegura kwakira imikino ya olempike (Olympic Games 2024) izabera muri iki gihugu mu mwaka utaha wa 2024, ni mu gihe kandi Ikigo gishinzwe Isuku n’ahakorerwa Umurimo mu Bufaransa (Asens) giherutse gutangaza ko 11% by’ingo zo muri iki gihugu giherereye ku mugabane w’Uburayi zibasiwe n’inda.

Ubusanzwe ′Inda′ ni udusimba duto ushobora gusanga ku binyabuzima bimwe na bimwe bifite amaraso harimo n’abantu, tukaba dukenera kunywa amaraso y′icyo kinyabuzima kugirango tubeho.

Ku bantu utwo dusimba dukunze kuboneka mu mutwe, ku bindi bice by′umubiri cyangwa se mu myenda ndetse no mu mayasha, kugira ngo izo nda zibeho rero zikaba zinyunyuza amaraso ya wa muntu maze zikaba ariyo zikoresha mu kugira ngo zibone ibyo umubiri wazo ukeneye.

 

 

0 Comments
Leave a Comment