Abahawe amatungo bakayagurisha basabwe kuyagarura vuba vuba
Ubuyobozi bw’umuryango wita ku bidukikije (APEFA), burasaba abaturage bahawe amatungo magufi mu Turere twa Ruhango, Nyanza, Gisagara na Kamonyi aho uwo mushinga ukorera, kwihutira kuyagarura mu miryango yabo, kuko bayahawe ngo abateze imbere atari ayo kugurisha.
Hari abahawe ihene batangira kuzigurisha zitarororoka bakaba basabwa kuzigarura
Ibyo bitangajwe mu gihe abaturage bo muri utwo Turere bagenda bagezwaho ubutumwa bwa Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, bugaragaza gahunda yo gukura abaturage mu bukene ku buryo burambye.
Iyo gahunda yatangijwe ku mugaragaro mu muganda usoza ukwezi kwa Werurwe 2023, ahafashwe umwanzuro w’uko umuturage agomba kuba umufatanyabikorwa aho kuba umugenerwabikorwa.
Kugira ngo bigerweho abayobozi n’abafatanyabikorwa bakorana n’umuturage ukeneye gufashwa, kureba neza no gusuzuma ingingo zakwibandwaho ngo ave mu bukene, hatangwa ubufasha bukomatanyije hashingiwe ku byo abagize urugo bakeneye, bagaherekezwa ngo hasuzumwe uko kwikura mu bukene bishoboka.
Ingamba nshya zo kwihutisha kuvana abaturage mu bukene zitezweho kugabanya ubukene mu baturage babigizemo uruhare, kuko umuturage wunganirwa ari we ufite uruhare rwa mbere mu kwikura mu bukene kandi agasinya amasezerano yo kwovana mu bukene.
Ayo masezerano ateganya ko umuturage wunganirwa azajya afashwa mu gihe cy’imyaka ibiri, n’undi mwaka umwe wo kumuherekeza agana ku gucuka, ateganya kandi ko abikorera batanga akazi bazajya bakurikirana uwo bahaye akazi uko yifasha kwikura mu bukene.
Naho umuturage uzunganirwa azajya agaragaza uko akoresha bwa bufasha ahabwa uko agenda yikura mu bukene, ufashwa agomba kandi kugira intego ituma atera imbere, no guhindura imyumvire
Umuyobozi w’Umuryango APEFA Nzabonimpa Oscar ubwo yagezaga ikiganiro ku baturage b’Akarere ka Ruhango n’abatuye mu turere umushinga ukoreramo muri rusange, ku kijyanye no kubungabunga ibikorwa bahawe, kugira ngo bigire aho bibakura n’aho bibageza, yanababwiye ko hari amakuru avuga ko amatungo bahawe yatangiye kugurishwa.
Asobanura ko ubundi bari bahawe ayo matungo ngo bazagende borozanya none bikaba biteye impungenge, kuko igihe umuturage yagurisha itungo yahawe byaba bitumye mugenzi we atazaribonaho kandi ari cyo cyari kigamijwe.
Agira ati, “Ubundi twari twabahe ziriya hene ngo imwe ibyare abana benshi uwayihawe nawe ahe undi, none niba warayigurishije uwo mugenzi wawe azahabwa iki? Turabasaba kwihutira kugura ayo matungo mukayagaraura, niba warahawe ihene ugende uyigure uyigarue mbere y’uko hakorwa ingenzura kuko uko niko kwikura mu bukene”.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Ruhango butangaza ko umuturage azajya aherekezwa harebwa neza uko inkunga yahawe imuteza imbere, ibibazo ahura nabyo n’ingamba zafatwa ngo inkunga umuturage yagenewe imufashe koko kwiteza imbere hashingiwe ku bibazo afite.
Mu biganiro byahuje abagize Inama Njyanama y’Akarere ka Ruhango kandi hananzuwe ko kugira ngo gahunda yo gukura abaturage mu bukene ishoboke, abayobozi n’Abajyanama bazamanuka bakegera abaturage bakarushaho kubakurikirana kurusha kuboherereza inkunga gusa.
Ibyo ngo bizatuma nta gushidikanya ko uyu mwaka mushya w’ingengo y’imari 2023-2024, abaturage bazakenera ubufasha bwo kwikura mu bukene bazegerwa uko babyumva, bagahabwa amafaranga cyangwa ibindi bifuza ariko banagaragaza uko imishiunga bateganyije izabafasha koko kuba bavuye mu bukene mu gihe cy’imyaka ibiri.
0 Comments