Zari Hassan yihanangirije umugabo we Shakib

Umuherwe akanaba n’umunyamideri,unakurikirwa n’abatari bake ku mbuga nkoranyambaga,Zari Hassan yihanangirije umugabo we Shakib,anamusaba kureka gukomeza gukurikirana Diamond Platinumz wagaragaye mu birori byo kwizihiza isabukuru y’umwana we w’umukobwa, yabyaranye na Zari,Tiffah,muri Afurika y’Epfo.

Zari yashimangiye ko nta kintu na kimwe Shakib yigeze azana mu rugo. Yigurira esansi y’imodoka ze, atuye mu nzu ze kandi ngo nta bwoba aterwa no kuba yamubura.

Yemeza ko arambiwe no kuba Shakib amubaza ibibazo by’ubugoryi, ibizatuma atakaza ukwihangana, dore ko nga nta kintu na kimwe yigeze azana mu buzima bwe.

Muri video yashyize ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye irimo amagambo agira ati : ”Ngura esanse y’imodoka yanjye mu mafaranga yanjye. Mfite imodoka zanjye n’inzu yanjye. Nta bwoba naterwa na buri kimwe. Njye simeze nka bamwe mu bagore bareka kuvuga kugira ngo batirukanwa mu rugo”.

Ibi bishatse kuvuga ko Zari Hassan yabitangaje mu mpera z’icyumweru gishize kubera ko Shakib yamubazaga umubano we na Diamond Platnumz babanye nuko bakaza gutandukana wagaragaye mu birori byo kwizihiza isabukuru y’umwana we w’umukobwa, Princess Tiffah

Zari ashimangira ko Shabib atazigera amubuza kuvugana na se w’abana be, Diamond Platnumz.

0 Comments
Leave a Comment