Iburasirazuba:Polisi yakanguriye Abaturage Gahunda ya Gerayo Amahoro
Kuri uyu wa Mbere tariki ya 13 Ugushyingo, Polisi y′u Rwanda yakomereje ubukangurambaga bwa ′Gerayo Amahoro′ bugamije kwimakaza umutekano wo mu muhanda mu Ntara y′Iburasirazuba.
Abapolisi bagejeje ubutumwa ku bakoresha umuhanda hafi ibihumbi 7 bahuriye hamwe mu turere dutandukanye tugize iyi Ntara, bubibutsa uko bagomba kwitwara bubahiriza ibyapa n′andi mabwiriza, mu rwego rwo gukumira impanuka zikomeje guhitana ubuzima bwa benshi bakoresha umuhanda.
Mu bigishijwe harimo abanyamaguru, abanyeshuri, abatwara amagare n′abatwara moto bibutswa kubahiriza imirongo iranga ahagenewe kwambukira abanyamaguru (Zebra Crossing), kutarangarira kuri telefone mu gihe bambukiranya umuhanda n′igihe batwaye ku bamotari n′abatwara amagare ndetse no kwirinda kugendera ku muvuduko ukabije kimwe no kudatwara banyoye ibisindisha.
0 Comments