Abanyonzi basabwe kuba saa kumi n′ebyiri z′umugoroba kuba bavuye mu muhanda
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda ACP Boniface Rutikanga , yibukije abanyonzi n’abandi bantu muri rusange batwara Amagare ko guhera Saa kumi nebyiri z’umugoroba nta gare ryemerewe kuba riri kugenda mu muhanda.
Iki cyemezo kireba abanyonzi mu gihugu hose.
Ibi yabivugiye mu kiganiro zinduka cya Radio/tv 10 cyo kuri uyu wa 19/9/2023.
Ubwo yabazwaga ku karengane abanyonzi bakorerwa mu karere ka Ngoma, aho Polisi itangira gufata Amagare yabo guhera Saa kumi nimwe z’umugoba, bagaragaza imbogamizi iki cyemezo kigira ku iterambere ry’akarere n’abaturage muri rusange.
Yagize, ati:”Ndumva barimo gukora neza??? ubundi guhera Saa kumi nebyiri z’umugoroba Amagare yose agomba kuba yavuye mu muhanda, iki n’icyemezo kireba igihugu cyose kuko nta terambere ririmo urupfu”.
Asobanura iby’urupfu, yagize ,ati:”Ubundi igare mu ijoro ntirigira ibirango ? nyuma y’abamotari abanyonzi nibo ba kabiri tugira bakora impamvuka zirimo n’abapfa benshi, bitonde bakurikize amabwiriza leta yashyizeho”.
Ku kibazo cy’abanyonzi bafatwa saa kumi nimwe I Ngoma yavuze ko agiye kubikurikirana biza gusobanuka.
0 Comments