Burera:Bamwe mu bayobozi b′ibigo by′amashuri bavuze ko bagiye kwita ku micungire y′ububiko bw′ibiribwa
Taliki 2 Ukuboza 2024, Ikigo cy’Igihugu gitsura ubuziranenge (RSB) cyatangijwe amahugurwa yagenewe abantu bose bafite aho bahuriye n’uruhererekane rwo gutegura amafunguro ahabwa abanyeshuri, mu bukangurambaga bwahariwe kubahiriza amabwiriza y’ubuziranenge bw’ibiribwa bitangwa muri School Feeding, ibi bikaba bikubiye muri gahunda ya zamukana ubuziranenge.
Bamwe mu bitabiriye aya mahugurwa nabo bemeza ko amasomo bakuye muri ubu bukangurambaga bw′amabwiriza y′ubuziranenge zizabafasha kurushaho kunoza uburyo bateguraga bakanatunganya amafunguro y′abanyeshuri.
Nyirakamana Josephine, Umucungamutungo mu kigo cy’amashuri cya Gaseke, giherereye mu Murenge wa Ruhunde, yagize ati: "Mu bijyanye n’imicungire y’ububiko bw’ibiribwa twaridufiteho ubumenyi buke, na kwakundi twakundaga kwakira ibiribwa tutabanje kureba neza koko niba ibyo twakiriye bifite ubuziranenge, batubwiye ngo tujye tubanza turebe niba bitarengeje igihe,…kubera amahugurwa baduhaye tugiye kujya tubyitaho."
Ndahimana Jerome, Umuyobozi muri gahunda ya Zamukana Ubuziranenge muri RSB ushinzwe inganda nto n’iziciriritse yagize ati": Icyatumye hashyirwaho amabwiriza y’ubuziranenge agenga imitegurirwe y’amafungura ahabwa abana ku ishuri muri gahunda ya school feeding, nuko mu bihe bishize hagiye habaho ibibazo by’abana b’abanyeshuri bafatwaga n’indwara bitewe n’ibiribwa bafashe ku ishuri bishobora kuba byarateguwe bitujuje ubuziranenge
Yakomeje avuga ko hari ibibazo bimwe na bimwe bigenda bigaragara mu mashuri nk′uburwayi, bw’abana bikagaragara ko buturuka ku biribwa bishobora kuba byarateguwe bitujuje ubuziranenge, ……ibi rero byatumye ku rwego rw’igihugu nk’uko igihugu cyatekereje kuzamura urubyiruko cyane ko arirwo Rwanda rw’ejo, kuko arirwo ruzadusimbura ko bakwiriye kurya ibiribwa bifite ubuziranenge, kugira ngo bibafashe mu myigire kandi bibarinde no kuba bagira ikibazo cy′uburwayi.
Umuyobozi w’Akarere ka Burera, Mukamana Soline Ati: "Iyi gahunda y’ubukangurambaga yerekeranye no kurya ibyujuje ubuziranenge mu bigo by’amashuri muri gahunda yo kugaburira abana ku ishuri ndagira ngo mbabwire ko Akarere kacu kayishimiye cyane, kugira ngo dufashe cyane abana bacu bagenda bagiye gushaka ubumenyi ariko bagira n’ubuzima."
Yakomeje anavuga ko iyi gahunda y′ubukangurambaga ku buziranenge bw′ibiribwa itareba gusa ibigo by′amashuri ko bazakomeza no kubikangurira imiryango abanyeshuri bakomokamo. Yanagaragaje ko Akarere ka Burera gafite ikibazo cy′amazi bitewe n′imiterere y′akarere ,yavuze ko muri rusange Akarere ka Burera kageze kuri 53% mu kwegereza amazi abaturage.
Ni gahunda yateguwe n’Ikigo cy’igihugu gitsura ubuziranenge (RSB), iterwa inkunga n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku biribwa (WFP).
Ni ubukangurambaga bwatangiriye mu Karera ka Burera bukazakomereza mutundi turere .
0 Comments