Gasabo:Izina "Mubigutiya"aho ryakomotse
Bigutiya” ni agace ko mu gace gaherereye mu Kagari ka Murama mu Murenge wa Kinyinya mu Karere ka Gasabo hafi y’igishanga gitandukanya Umurenge wa Kinyinya na Kibagabaga.
Hari imiturire n’imibereho biciriritse ugereranyije n’ahandi muri Kinyinya cyangwa KIbagabaga ahatuwe n’abifite.
Abaganiriye na IGIHE bavuze ko iri zina rifitanye isano n’ibikorwa byagiye bihabera mu myaka itari myinshi ishize.
Bavuze ko kera hagaragaraga inzoga ya Kanyanga, abagore bakaba baragiraga uruhare mu icuruzwa ryayo no gusibanganya ibimenyetso mu gihe inzego z’umutekano zabaga zibaguye gitumo.
Mu buryo bakoreshaga ngo harimo kuyihisha mu ngutiya ndende babaga bambaye nk’uko Iyamuremye Fiacre, utuye mu Mudugudu wa Binunga mu Kagari ka Murama yabisobanuye.
Ati “Kera hano habaga kanyanga nyinshi noneho inzego z’umutekano zaza kuyishakisha zikayibura kuko abakecuru ba hano bafataga agatebe bakicara, akajerekani ka kanyanga bakagashyira mu ngutiya.”
Akomeza avuga ko hari umugabo witwa Semigabo waje kubwira inzego z’umutekano ko mu gihe zigiye gushakisha iyo kanyanga zigomba kujya zisaka abo bagore, batangira kuvumbura ayo mayeri, abahatuye bahita “mu Bigutiya”.
Uwamahoro Nadine ati “Hari abakecuru banywaga kanyanga cyane bakazihisha mu ngutiya zabo, gusa hari n’ab’abasinzi n’indaya.”
Kabandana Viateur yongeyeho ko iri zina ryaje kwamamara nyuma y’uko muri aka gace hanatuwe n’abakora uburaya benshi.
Ivomo:Igihe
0 Comments