NEC yatangaje ko amatora ya Perezida n′Abadepite azabera rimwe bizatuma ingengo y′imari ya Leta yizigama arenga miliyali 5

Komisiyo y’Amatora mu Rwanda (NEC), yatangaje ko nyuma yo guhuza amatora ya Perezida wa Repubilika n’ay’Abadapite, ingengo y’imari yayagendagaho mu bihe bitandukanye yaragabanyutse iva kuri miliyari 14Frw igera kuri miliyari 8 na miliyoni 100Frw.

NEC yavuze ko guhuza ayo matora, akazajya abera umunsi umwe byagabanyije ingengo y’imari ku buryo byatumye Leta izigama amafaranga arenga miliyari 5Frw.

Itegeko rigenga amatora riheruka gusohoka mu igazeti ya Leta ryemeza ko amatora ya Perezida azahuzwa n’ay’Abadepite ubusanzwe yabaga mu bihe bitandukanye.

NEC ivuga ko amatora yatwaraga ingengo y’imari itari nto aho nibura amatora ya Perezida wa Repubulika yatwaraga miliyari 7 na miliyoni 200Frw ndetse n’ay’Abadepite agatwara angana gutyo.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa (NEC), Charles Munyaneza, avuga ko guhuza ayo matora bizatuma u Rwanda rwunguka cyane yaba mu buryo bw’amafaranga n’umwanya.

Yagize ati”Muri bimwe byiza byo guhuza aya matora yakorwaga mu bihe bitandukanye. Mu gihe twakoraga amatora cyane cyane ay’Abadepite n’aya Perezida wa Repubulika akaba muri uyu mwaka andi akaba mu wundi mwaka cyane cyane mu myaka ikurikirana, hagendaga amafaranga menshi ugereranyije n’ayo tuzakoresha ubu”.

Munyaneza yakomeje agaragaza ko amafaranga yose akoreshwa mu matora aturuka ku misoro y’Abanyarwanda bityo ko ari byiza gukoresha amafaranga make ndetse ko imwe mu mpamvu yatumye aya matora ahuzwa harimo kugabanya ingengo y’imari yayagendagaho.

Ati”Mfashe nk’ikigereranyo nk’amatora ya Perezida cyangwa ay’Abadepite twavugaga, wasangaga itora rimwe ritwara miliyari 7 zirenga. Nk’ubu iyo dukora amatora y’Abadepite muri uyu mwaka turimo yari kuba mu kwezi kwa 9, yari gutwara miliyari 7 na miliyoni 200, twajya mu matora ya Perezida wa Repubulika umwaka utaha na yo agatwara nk’ayo, bikaba miliyari zisaga 14.”

“Ariko ubu dufashe ingengo y’imari y’ayo tuzakoresha muri aya matora harimo ay’imyiteguro ukabihuza ntabwo bizarenga miliyari 8 na miliyoni 100 urumva ni hafi kimwe cya kabiri cyangwa kirengaho ugasanga rero igihugu kizigamye miliyoni 5 zirenga kandi zagira ibindi zikora”.

Guhuza ayo matora bizatuma amafaranga yakoreshwaga mu matora agabanyuka harimo kugabanya ibikoresho byakoreshwaga nko gutegura lisiti y’itora,hari ibyo baha abakorerabushake b’amatora n’ibindi.

NEC ivuga ko ibikoresho byakenerwaga kuri buri tora bigahenda u Rwanda kuri ubu bizakoresha umunsi umwe kandi amatora yombi yizeye ko azagenda neza.

Ni nde wemerewe gutora mu matora ateganyinjwe ku wa 15 Nyakanga 2024?

NEC isobanura ko umuturage wemerewe gutora icya mbere aba agomba kuba ari Umunyarwanda ufite imyaka 18 kuzamura, kuba atarahamwe n’ibyaha birimo ubwicanyi n’ubuhotozi, Jenoside n’ibindi byaha byibasiye inyoko muntu, kuba atarahamwe n’ibyaha byo gusambanya undi ku gahato, kuba adafunze no kuba atari impunzi.

Ibyo NEC igaragaza ko kubyuzuza bitaba bihagije ahubwo agomba no kuba uwemerewe gutora agomba kubura ari no kuri lisiti y’itora, aboneraho gusaba Abanyarwanda kwikosoza ku malisiti y’itora kugira ngo amatora azagera byose bitunganye.

 

 

 

 

0 Comments
Leave a Comment