Kigali: Umugabo yafatanwe amafaranga ibihumbi 100 y′amiganano

Polisi y’u Rwanda yafashe umugabo w’imyaka 47 y’amavuko, wafatanywe amafaranga y’u Rwanda y’amiganano ibihumbi 100Frw yageragezaga kugenda akwirakwiza mu baturage.

Uyu mugabo yafashwe kuri uyu wa Kane tariki 23 Ugushyingo 2023, afatirwa mu mudugudu wa Ruyonza, akagari ka Kibenga mu murenge wa Ndera, mu karere ka Gasabo, mu mujyi wa Kigali.

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, Superintendent of Police (SP) Sylvestre Twajamahoro, yavuze ko yafashwe amaze gutanga amwe muri yo bagasanga ari amiganano.

Ati”Uyu mugabo yagiye mu isanteri ya Kibenga yegera umukozi ukora akazi ko kubitsa, kubikura no koherereza amafaranga hifashishijwe telefone, amusaba kohereza umuntu amafaranga ibihumbi bitandatu”.

SP Twajamahoro agira ati”Ubwo yari amaze kuyohereza, mu kumwishyura, uriya mugabo yamuhereje inoti esheshatu z’igihumbi, azitegereje asanga ari inyiganano ahita atanga amakuru. Abapolisi barahageze baramusaka, basanga afite n’andi ibihumbi 94Frw y’amiganano agizwe n’inote z’igihumbi, bahita bamufata”.

SP Twajamahoro yakomeje avuga ko uwo mugabo amaze gufatwa yavuze ko yose uko ari ibihumbi 100, yari yayahawe n’undi muntu wo mu murenge wa Bumbogo atagaragaza imyirondoro ye n’impamvu yayamuhaye.

Uyu mugabo yahise ashyikirizwa Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) kugira ngo hakomeze iperereza, mu gihe hagishakishwa abo bafatanyije.

SP Twajamahoro yashimiye uyu mukozi wihutiye gutanga amakuru akimara gutahura ko yishyuwe amafaranga y’amiganano, asaba abantu bose cyane cyane abakora ubucuruzi; kujya bitegereza inoti bishyuwe basanga ari inyiganano bakihutira gutanga amakuru.

Yagiriye inama abaturage cyane cyane urubyiruko, gukura amaboko mu mufuka bagakora bakiteza imbere, bakirinda kwishora mu byaha kuko nta wundi musaruro bakuramo uretse kubifatirwamo bagakurikiranwa n’amategeko.

Icyo amategeko ateganya ku cyaha akurikiranweho

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange Ingingo ya 269 ivuga ko Umuntu wese, ku bw’uburiganya wigana, uhindura amafaranga y’ibiceri cyangwa inoti akoreshwa mu Rwanda cyangwa mu mahanga, uzana cyangwa ukwiza mu Rwanda izo noti azi ko ziganywe cyangwa ko zahinduwe, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7).

 

 

 

 

0 Comments
Leave a Comment