Perezida Kagame yahays abayobozi amabwiriza barayazinzika

 

Mu ntangiriro z’umwaka wa 2022 Perezida Paul Kagame yatumije mu Biro bye Minisitiri w’ikoranabuhanga n’uw’ibikorwaremezo ndetse n’Umuyobozi mukuru wa RURA.

Yagira ngo ababaze itandukaniro babona hagati y’ikigo AC Group n’ikigo Centrika.

Uko bigaragara, Umukuru w’u Rwanda yari azi amakuru y’uko hashize igihe hari amatiku hagati y’ibi bigo kandi ayo matiku akaba yarabangamiye inyungu z’Abanyarwanda.

Ubusanzwe umujyi wa Kigali ufite uburyo bw’ikoranabuhanga abawutuye cyangwa abawugenda bashyiriweho ngo bajye bishyura ingendo muri bisi bakoresheje amakarita, amafaranga yivaneho bitabaye ngombwa ko bayagendana mu mufuka.

Ibigo bibiri nibyo bifite isoko, ibyo bikaba ikitwa Centrika gifite amakarita yitwa Safaribus n’ikigo AC Group gifite amakarita yitwa Tap&Go.

Ni amakarita aha umushoramari inyungu ye, agakurwamo umusoro ugenewe Leta ngo yubake ibyo Abanyarwanda bakeneye, kandi umugenzi nawe agahabwa serivisi yihuse, ijyanye n’ikoranabuhanga.

Ubwo abayobozi twavuze haruguru bageraga mu Biro bya Perezida Kagame ngo bamusobanurire itandukaniro y’ayo makarita, bamubwiye ko buri karita ifite ibyayo bitandukanye n’iby’indi.

 

Ni amakarita umuntu afataho ifatabuguzi, akajya aza bakareba niba ayifite[ikarita] ubundi agahabwa serivisi kugeza igihe runaka kijyanye n’ayo yishyuye.

Ni ibyo bita ‘prepaid cards’. Aya SafariBus akorana n’ikigo bita UnionPay ndetse n’imwe muri Banki zikorera mu Rwanda tutari buvuge izina.

Nyiri iyi karita ahabwa uburyo bwo kuba yakura amafaranga kuri konti ye ya banki akayashyiraho cyangwa se akajya kuyaka k’umu ‘agent’ w’iyo banki.

Uyifite aba ashobora kwishyura ibintu byinshi birimo bisi, moto, taxi ndetse yewe n’ibirori runaka n’imikino ashaka kureba.

Umuntu ubishatse kandi ashobora kuyikoresha akabikuza amafaranga kuri kiyosike z’aba agents cyangwa se kuri ATM.

Nyuma yo kubikuza, Banki ikoherereza ikinyuranyo cy’ayo wabikuje n’ayo usigaranye( balance).

Ni ikarita kandi iba yanditseho izina rya nyirayo.

Iyo nyirayo ayitaye, abayimuhaye bamuha indi ku buntu kandi agasanga ayo yasizeho ari yo akiri ho.

Perezida Kagame amaze kumva iby’iyi karita yabajije abo bayobozi uko byifashe ku makarita ya Tap&Go.

 ubushobozi ‘bwonyine’ bwo kwishyura bisi, amafaranga yamushirana akajya kuyongeresha kuri agent cyangwa se akayakura kuri MoMo ye.

Nta zina ririho kandi iyo umuntu ataye iriya karita ubwo n’amafaranga ye birajyana kandi ntahabwa indi ku buntu, arayigura.

Perezida Kagame arangiye kumva ibyo bisobanuro, yabajije abo ba Minisitiri n’umuyobozo wa RURA niba umugenzi afite uburenganzira bwo guhitamo ikarita akoresha muri izo.

Abayobozi bati: “ Yego Nyakubahwa, ariko hari amwe muri yo adakorana neza n’imashini ziyasoma”.

Umukuru w’igihugu ati: “ Kubera iki”.

Aha rero niho ruzingiye!

Abayobozi yari yatumije( ni ukuvuga ba Minisitiri babiri ndetse n’Umuyobozi wa RURA) basobanuriye Perezida Kagame ko buri kigo mu byavuze haruguru cyazanye imashini zizasoma ikarita yacyo.

Izo mashini bazita Ticket Vending Machine (TVM).

Buri kigo cyahawe ( cyonyine) uburenganzira bwo kugura no gushyiraho izo mashini no kugena uko zikora.

Ikibazo ni uko amabwiriza avuga ko buri kigo( ni ukuvuga Centrika na AC Group) kigomba gukora k’uburyo imashini yacyo yakwakira ikarita y’ikindi kigo.

Babyita interoperability.

Buri mugenzi afite uburenganzira bwo kugura ikarita ashaka, kandi akayikoresha ku mashini Akaka muri bisi iyo ari yo yose agiyemo.

Perezida akimara kumva ibyo bisobanuro, ‘yategetse ko uko amabwiriza abigena ari ko bigomba kugenda’; avuga ko isoko rigomba kuba rifunguye, ugura akagura, ugurisha akagurisha kandi bigakorwa vuba na bwangu.

Amabwiriza y’Umukuru w’igihugu yarirengagijwe…

Nyuma y’uko avuze ko ibintu bigomba gukorwa nk’uko amabwiriza abiteganya, ntibyakozwe kugeza ubwo muri Gicurasi, 2023(ni mu kwezi gushize) ari bwo RURA yandikiye biriya bigo ibitegeka ko imashini zabyo zikomba kuba zifunguriye buri Munyarwanda akazikoreshaho ikarita ye kandi yahisemo ubwe.

Ikigo Centrika cyahise kibikora, ariko AC Group n’ubu ntacyo irabikoraho.

Ubwanditsi bwa Taarifa( Ishami ry’Icyongereza) bwagerageje kuvugana na RURA ngo igire icyo ivuga kuri iryo tinda ry’ishyirwa mu bikorwa by’amabwiriza ya Perezida ariko nta gisubizo bwahawe.

Ndetse na AC Group ni uko byagenze.

Kugeza ubu mu Rwanda abantu bakoresha amakarita batega ibinyabiziga ni miliyoni 2.3, muri aya makatita angana na miliyoni 2 yatanzwe na AC Group.

Uko bigaragara, isoko mu gutanga aya makarita no kuyakoresha riramutse rifunguye ntirigire uwo ribangamira, hari benshi bahita bava kuri AC Group, igahomba ityo!

Hari ibyo wakwibaza…

Ni nde wahaye uburenganzira abayobozi barimo n’abayobora AC Group cyangwa abandi bwo kutubahiriza amabwiriza y’Umukuru w’igihugu?

Ese kuba AC Group idafungurira Centrika isoko ngo bihangane byaba biterwa no gutinya ko ikoranabuhanga riri mu karita yayo, yo itabasha kurikora bityo ikanga ko abantu bayoboka mukeba?

Igisigaye hagati aho ni ukureba niba hari umuntu inzego zirebwa no gushyira mu bikorwa amabwiriza zizumvira niba zarirengagije ibyo Perezida yazitegetse!

 

 

 

0 Comments
Leave a Comment