Perezida Kagame yahamije ko u Rwanda rwiteguye abacanshuro ba RDC

 

Perezida Paul Kagame yashimangiye ko u Rwanda rufite ubushobozi bwo kurinda umutekano warwo, ku buryo rwiteguye no guhangana n’abacanshuro baheruka kwitabazwa na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

 

Ni ijambo Perezida Kagame yavuze kuri uyu wa Mbere, agaragaza ko u Rwanda rwakomeje kugirwaho ingaruka n’ibikorwa bya Guverinoma ya RDC, mu gihe byakabaye ari ibibazo by’imbere mu gihugu.

Ni ibibazo ahanini bishingiye ku kuba u Rwanda ruregwa gufasha umutwe wa M23, bigafatwa nk’intango y’umutekano muke mu burasirazuba bwa RDC.

Ni mu gihe ari ibibazo bimaze igihe, kuko u Rwanda rucumbikiye impunzi z’abanye-Congo zisaga 80,000 zahageze mu myaka isaga 20 ishize, kubera ibibazo by’umutekano muke.

Mu minsi mike nibwo byatangajwe ko RDC yitabaje abacanshuro bo mu Burayi, ndetse hakavugwa cyane ko ari abo mu Burusiya.

Perezida Kagame yavuze ko ibyo atari ikibazo cy’u Rwanda, kandi rwakomeje kubigaragaza.

Yakomeje ati "Iyo mvumva ibyo kwiringira abacanshuro, mujye mumenya ko ibintu byabaye akavuyo. Nibiba ngombwa ko duhangana n’abacanshuro, dufite ubushobozi burenze ubukenewe bwo guhangana nabo, abacanshuro ni abantu b’imburamumaro udashobora kwiringira."

"Rero kumva ngo ibyo bihugu bigiye kwiringira abacanshuro, umenye ko biri mu byago. Byari mu bibazo na mbere yo kubazana, noneho nyuma yo kubazana ibibazo bihita byikuba ishuro nyinshi. Ibintu biba bibi aho kujya ku murongo."

"Ibi ndabivugira ko, bisa n’aho nta muntu ushaka kumva, aho usanga ibimenyetso bidahabwa agaciro. Ni ryari aba banye-Congo, wenda bakomoka mu Rwanda, baba ikibazo cy’u Rwanda?"

Perezida Kagame yavuze ko mbere yo kuvuga ngo abavuga Ikinyarwanda muri RDC basubire iwabo mu Rwanda, hakwiye kubanza kureba uwabajyanyeyo.

Yakomeje ati "Uko bagiyeyo sinkuzi. Uwabajyanyeyo, ibyo byose ni we ukwiye kubisubiza, si njye. Ntabwo washyiraho icyo kibazo. Zeru. Ntabwo bishoboka." 

0 Comments
Leave a Comment