Kamonyi:Ibura ry'amazi ryazengereje abaturage

.

mu Karere Ka Kamonyi ,umurenge Wa Runda ,akagari Ka Gihara Abaturage Barenda Kwicwa N'umwuma .

ni Mugihe Hashize Hafi Ibyumwelu Bibiri Batabona Amazi,bikaba Byabayobeye.

umwe Mubaturage Bahatuye Yatangarije Ijarinews.com Ko Hashize Igihe Nta Mazi Bafite Kandi Batazi Impamvu Ibitera.

yagize Ati:"tumaze Igihe Kinini Tutabona Amazi Kandi Ntituzi Ikibazo Cyabaye ,ugasanga Tutazi Niyo Twabariza Ikibazo Cyacu.yanongeyeho Ko Usanga Niyo Ahari Harabatayabona,bakibaza Impamvu Bikabayobera."

undi Muturage Twahuye Avuye Kuvoma Mu Misozi Yavuzeko ,ibya Wasac Utamenya Aho Ubibariza Kandi Ko Asanga Wasac Itagiha Agaciro Abafatabuguzi Babo,yavuzeko Kandi Bajya Baterwa Inkeke Nuko Baza Kwishyuzwa Amafaranga Menshi Batarigeze Banabona Nayo Mazi 

yagize Ati:"twishyuzwa Amafaranga Menshi ,urebye Igihe Tutabona Amazi Nicyo Kinini,kandi Ugasanga N'amatiyo Yabo Agaragara Mu Muhanda Aho Acika Amazi Akamenagurika ,wanabivuga Ntibaze Kuyakora ,ubanza Mu Mafaranga Batwishyuza Bongeraho Nayo Yamenetse Amatiyo Yabo Yacitse Ntawamenya."

umuturage Witwa Benoit Kurukuta Rwe Rwa Twitter Yabajije Impamvu Runda -gihara Amazi Yabuze,wasac Imusubiza Ko Ari Gahunda Y'isaranganya.

umuyobozi Wa Wasac Ishami Rya Muhima Madamu Catherine Avugana N'ijarinews.com Yavuzeko Ikibazo Cy'ibura Ry'amazi Cyatewe Nitiyo Yari Yacikiye Nyabugogo Ku Wa Mbere Ariko Ko Yakozwe Ku Wa Gatatu Taliki 22 Gashyantare 2023 Bakanohereza Amazi. 

yagize Ati:" Itiyo Yari Yacikiye Nyabugogo Ariko Yarakozwe Hoherezwamo N'amazi ,ariko Amazi Agenda Gacye Si Nk'umuriro Ubwo Nibigeza Ku Wa Gatanu Ataraza Bizaba Ari Ikindi Kibazo ,ariko Turaje Twohereza Aba Tekinisiye Baze Kureba Ikibazo ."

tumubajije Ku Kibazo Cy'amatiyo Ya Wasac Ajya Acikagurika Amazi Akameneka Hafi Ukwezi Kugashira Kandi Abaturage Babimenyesheje Ababishinzwe, Yavuzeko Muri Zone Ya Runda Bagira Umutekinisiye Umwe Ukora Rugarika,kigese ,runda Ariko Ko Iyo Babimenye Bihutira Gufunga Amazi ,ariko Ko Muminsi Ibiri Baba Bamaze Kuyisana ."

mu Mwaka Wa2019 Ubwo Umuyobozi Wa Wasac Bwana Aimé Muzora Yaganiraga N'itangazamakuru Yavuzeko 2024 Buri Muturage Azaba Afite Amazi Meza Ahora Hafi Ye.

mugihe Habura Amezi Atarenze Icumi Ngo 2024 Igere,ubu Umuturage Ari Kugura Ibido Y'amazi Ku Mafaranga 1000 Kubera Ibura Ryamazi.

Abafite ibigega nabyo byarumye
Abafite ibigega nabyo byarumye
.Batangiye kuvoma ibiziba,nabyo kubibona n'intambara
.Batangiye kuvoma ibiziba,nabyo kubibona n'intambara
Ibyo umuturage yashubijwe kurukuta rwa twitter bitandukanye cyane nibyo Madamu Catherine yavuze
Ibyo umuturage yashubijwe kurukuta rwa twitter bitandukanye cyane nibyo Madamu Catherine yavuze
0 Comments
Leave a Comment