Nyagatare:Umukozi w′Umurenge yafatanywe ruswa

Ku wa Kane tariki ya 11 Mutarama 2024, Nibwo Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwataye muri yombi umukozi ushinzwe Irangamimerere mu Murenge wa Kiyombe mu Karere ka Nyagatare nyuma yo kwakira ruswa y’ibihumbi 70 Frw yari ahawe n’umusore kugira ngo amusezeranye n’umukobwa utari wuzuza imyaka yo gushyingiranwa mu mategeko.

Uyu mukozi w′umurenge yafatanywe n’umusore w’imyaka 24 wamuhaga iyo ruswa kugira ngo yandike mu bitabo byo gusezerana umukobwa utari wageza imyaka yemewe yo gusezerana.

Kuri ubu abafashwe bafungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Karama mu gihe dosiye iri gutunganywa kugira ngo yohererezwe Ubushinjacyaha mu gihe cyagenwe n’itegeko nkuko Igihe kibitangaza dukesha iyi nkuru.

RIB yibukije abaturarwanda ko itazihanganira uwo ariwe wese ukora icyaha nk’iki cyo gusaba, kwakira cyangwa gutanga ruswa yitwaje umurimo akora inakangurira abantu kukirinda kuko ari icyaha gihanwa n’amategeko kandi ko ubikora wese azafatwa agashyikirizwa Ubutabera.

Icyaha cyo Gusaba, kwakira cyangwa gutanga indonke giteganwa n’ingingo ya Kane y’itegeko N°54/2018 ryo ku wa 13/08/2018 ryerekeye kurwanya ruswa. Ugihamijwe ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu ariko kitarenze irindwi n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu kugeza kuri eshanu z’agaciro k’indonke yatse cyangwa yakiriye.

 

0 Comments
Leave a Comment