Itorero Intagamburuzwa za AERG zasabwe kutijandika mubiyobya bwenge
ku Mugoroba Wo Kuri Uyu Wa 11 Gashyantare 2023 Nibwo Iri Torero Ryasoje Ku Mugaragaro Amahugurwa Y'iminsi 7, Mu Muhango Witabiriwe Na Minisitiri W’ubumwe Bw’abanyarwanda N’inshingano Mboneragihugu, Dr Jean Damascene Bizimana, Guverineri W’intara Y’amajyaruguru N'abandi Bayobozi Batandukanye.
ni Itorero Ryatangiye Ku Wa 05 Gashyantare 2023, Aho Ryitabiriwe N’urubyiruko 381 Rwiga Mu Mashuri Makuru, Abitegura Kujya Muri Kaminuza Ndetse N'abiga Muri Kaminuza Zitandukanye, Bahuriye Ku Nsanganyamatsiko Igira Iti “ubudaheranwa, Umurage Wacu”.mu Minsi 7, Urubyiruko Rwatojwe Kumenya U Rwanda Binyuze Mu Kwigishwa Amateka Yarwo, Kururinda, Kurukunda No Kururwanira Aho Bibaye Ngombwa.
intore Zigishijwe Neza Amateka Y'abanyarwanda Kuko 'utazi Iyo Ava Atamenya Iyo Ajya' Nazo Ziyemeza Kumenyekanisha Amateka Y'igihugu Uko Ari, Kugira Ngo Hatazagira Undi Uyahindura Kubera Inyungu Bwite.
bigishijwe Kandi Indangagaciro Na Kirazira Biranga Umunyarwanda Nyawe, Banagaragarizwa Amahirwe Urubyiruko Rufite N'uburyo Bwo Kuyabyaza Umusaruro Ndetse Bose Basabwa Baniyemeza Kurinda Ibyagezweho No Guteza Imbere Igihugu.
aba Bagize Umuryango Wa Aerg Ugizwe N'abanyeshuri Barokotse Jenoside Ndetse N'abakomoka Ku Barokotse Jenoside Yakorewe Abatutsi Mu 1994, Basabwe Kurengera Igihugu N'isura Yacyo Nziza Bakanyomoza Abasebya U Rwanda, Cyane Cyane Ku Mbuga Nkoranyambaga,no Kwirinda Ibiyobya Bwenge(urumogi N'inzoga...).
minisitiri Bizimana Asoza Ikiganiro Yasabye Intagamburuzwa Viii ' 'kwiga Bagatsinda Ndetse No Kwirinda Irari Ry'amafaranga', Rishobora Gutuma Batatira Igihango Bakagambanira Igihugu Cyababyaye. Basobanuriwe Ko Hari Abandi Banyuze Mu Itorero Ry'igihugu Ariko Nyuma Bagatatira Igihango Bakagambanira Igihugu, Bene Abo Bagomba Kurwanywa.
minisitiri Dr Damascene Bizimana Yavuzeko Itorero Rizakurikiraho Ari Iry'abayobozi B'utugali.
0 Comments