Rwanda :Hari kubera inama ya Rugby yahuje ibihugu 15 byo muri Afurika
Guhera kuri uyu wa Gatatu taliki 28 Kanama kugeza ku wa Gatandatu taliki 1 Nyakanga 2024, mu Rwanda hari kubera inama yiga ku iterambere ry′umukino wa Rugby muri Afurika, yitabiriwe n′ibihugu 15 biri kuzamuka neza muri uyu mukino.
Iyi nama igamije kongera ubushobozi mu bihugu byo muri Afurika muri Rugby, iterambere rirambye no kwagura umukino wa Rugby hirya no hino kuri uyu Mugabane.
Inama yiswe ′2024 Growth Conference ′yahuje ibihugu 15 biri kuzamuka neza mu mukino wa Rugby hirya no hino muri Afurika, harimo n′ u Rwanda.Ibindi bihugu birimo ni Algeria, Botswana, Burkina Faso, Burundi, Cameroun, Côte d’Ivoire Eswatini, Ghana, Mauritius, Morocco, Namibia, Nigeria, Senegal na Zambia.
Intego nyamukuru kuri iyi nama, ni ugutanga amahugurwa atandukanye mu mukino wa Rugby, ndetse no kuwuteza imbere muri Afurika.
Rugby hirya no hino muri Afurika ikomeje kwaguka, yewe hamaze kugaragara impano nyinshi zikina uyu mukino .
Minisitiri wa Siporo Bwana Richard Nyirishema yavuze ko umukino wa Rugby usanzwe uriho unazwi ariko hakibonekamo imbogamizi .
Yagize ati":Umukino wa Rugby uramenyerewe ariko uracyafite imbogamizi kuko imikono iracyari mike birasaba ko yongerwa mu Rwanda no hanze yarwo muri Afurika."
Yasoje avuga ko bazakomeza gukorana nkuko bikwiye kandi ibikorwa byose bazageza muri Minisiteri ya Siporo bazabifatanya bigashyirwa mubikorwa.
Umuyobozi wa Rugby ku rwego rw′Afurika Bwana Herbert Mensah yavuze ko Rugby arumukino wa kabiri muruhando mpuzamahanga ko bikwiye ko washyirwamo imbaraga ugatera imbere.
Nyuma y’aya mahugurwa, Federasiyo ya Rugby izahita ikomereza mu mashuri aho ku bufatanye na World Rugby Union, bagiye kongerera ubushobozi abatoza b’imbere mu gihugu ndetse bakanashinga amashuri y’icyitegererezo azatuma uyu mukino urushaho gutera imbere.
0 Comments