Kamonyi:Akagali ka Ruyenzi bizihije imyaka 35 ya FPR Nkotanyi imaze ivutse
kuri Iki Cyumweru,taliki Ya 26/02/2023,ibyishimo Byari Byose Ku Banyamuryango N’inshuti Z’umuryango Fpr-inkotanyi, Nibwo Mu Kagali Ka Ruyenzi Ho Mu Murenge Wa Runda, Mu Karere Ka Kamonyi, Intara Y'amajyepfo , Bizihije Isabukuru Y’imyaka 35 Y’umuryango Fpr, Bishimiye Ibyo Bagezeho Cyane Ibikorwa By’iterambere Batari Barigeze Babona.
ibi Bikorwa Byose,bavuga Ko Babikesha Chairman W’umuryango Ku Rwego Rw’igihugu Paul Kagame.
n’ibirori Byitabiriwe N’abayobozi Batandukanye Aho Bahawe Ikaze Na Chairman W’umuryango Wa Fpr Ku Rwego Rw’akagali Ka Ruyenzi, Bwana Mutabazi Jean De Dieu .
ibyaranze Uyu Munsi W’isabukuru Y’umuryango Fpr ,mu Kagali Ka Ruyenzi,perezida Wa Njyanama Y'akagari Ka Ruyenzi Bwana Niyonsenga Michel Yamurikiye Abanyamuryango Ba Fpr Nkotanyi Ibikorwa Byakozwe Kandi Bikanagerwaho N'abanyamuryango Ba Fpr ,harimo Kubakira Umuturage Wasemberaga Atagira Aho Aba Bikaba Byatwaye miliyoni 2,hubatswe Poste De Santé Ya Kibaya,gushyira amatara Yo Ku Muhanda Mu Mudugudu Wa Rubumba Na Rugazi, Byatwaye Asaga Miliyoni 8,kubaka Inzu Zigezweho, Banashyizeho Irondo Ry'umwuga Rya Fpr ,bakaba Barubatse N'akagari Ka Ruyenzi N'ibindi.
uyu Munsi Bakaba Bungutse Abandi Ba Nyamuryango Bagera Kuri 40,higanjemo Urubyiruko.
hon.basigayabo Marceline Yavuze Kuruhare Rw'umugore Mwiterambere Ry'igihugu Ndetse N'umuryango.
yagize Ati:"umuryango Wacu Wa Fpr Nkotanyi Watumye Igitsina Gore Gihabwa Ijambo,kandi Kuba Ubu Igitsina Gore Gishobora Kwinjira Muruhando Ry'ipiganywa Ry'akazi Cyangwa Ry'amasoko Atandukanye Nabyo Nibyo Gushimira Fpr Nkotanyi."
hon.nyabyenda Damien Yavuze Ku Ireme Ry'uburezi Nk'umuyobozi Wamaze Hafi Imyaka 15 Mu Burezi.
hon.nyabyenda Damien Yagize Ati:" Intego Y'imyaka Itanu Muburezi Nuko Abazajya Bava Mu Mashuri Yisumbuye 60% Bazajya Boherezwa Kwiga Imyuga"
kubyerekeranye N'uruhare Rwabikorera Kugiti Cyabo,bwana Michel Niyonsenga Nk'umunyamuryango Wa Fpr Wikorera Kugiti Cye Yagize Ati:"uruhare Rw'abikorera ,harimo Gutanga Imisoro Kandi Tukayitangira Kugihe ,kandi Na Leta Ikaduha Ibikorwa Remezo Aribyo Amazi,imihanda Myiza Ndetse N'umuriro."akaba Yasoje Akangurira Abikorera Kujya Basorera Kugihe Kugirango Bateze Igihugu Imbere.
ibirori Byasojwe N'ubusabane Aho Umuyobozi W'akarere Wungirije Ushinzwe Imibereho Myiza Madamu Josée Uwiringira Wari Umushyitsi Mukuru Yasangiye Umutsima Ndetse Nicyo Kunwa N'abanyamuryango Ba Fpr Nkotanyi Bo Mu Kagari Ka Ruyenzi Banacinya Akadiho.
umuryango Wa Fpr Nkotanyi Watangiye Mu Mwaka W'1987,ukaba Umaze Imyaka 35 Uvutse.
0 Comments