Apôtre Yongwe yavuze ko atari Imana kuburyo yasengere abantu bagakira

 

Apôtre Yongwe Yagize ati”Ibyanjye ni ugusenga Imana ikabasubiza, nk’uko nanjye maze iminsi mfunzwe nsenga ngo Imana insubize. Na mbere y’uko mbasengera bari bazi ko ntari Imana ngo bakire

Apôtre Yongwe yavuze ko bamwe mu bamureze bafitanye amasezerano y’imikoranire bityo ko bitakabaye impamvu yo kumukurikiranaho icyaha.

Yatanze urugero rw’uwitwa Bugingo wamureze kandi nyamara baragiranye amasezerano y’imikoranire ashingiye kumenyekanisha indirimbo ze no kuzamura impano yo kuririmba.

Yakomeje avuga ko Ngabonziza Jean Pierre na we wamureze bamaranye ukwezi amusengera urugo rwe rwarasenyutse, nyuma aza kumuguriza miliyoni 2,5 Frw, atinda kumwishyura ari nabyo byatumye yitabaza Abunzi.

Apôtre Yongwe yongeye kubwira Urukiko ko aho asengera nta biciro biriho bigaragaza ko umuntu ugiye gusengera iwe abanza kwishyura amafaranga runaka.

Me Nzayisenga wunganira Apôtre Yongwe yavuze ko batishimiye icyemezo cy’Urukiko rw’Ibanze rwa Gasabo rwategetse ko afungwa by’agateganyo kuko kuri bo basanga nta mpamvu yatuma afungwa by’agateganyo.

Yagize ati”Dusanga ibyo abwiriza bitari bikwiye kuba bigize icyaha ukurikije amategeko u Rwanda rugenderaho. Kuba ibyo abwiriza ari byo abigishwa be bagiye bizera bagatanga amaturo twumva bitaba icyaha”.

Yagaragaje ko Apôtre Yongwe ashobora kugira ibyo ategekwa ndetse ko hari n’umuntu wemeye kumwishingira.

Undi munyamategeko wunganira Apôtre Yongwe yavuze ko umuntu aba ari umunyagitinyiro bityo ko kumufunga bisaba kuba hari impamvu zikomeye kandi zidashidikanywaho zituma akekwaho icyaha.

Yakomeje avuga ko amaturo kuyahabwa bitagize icyaha kuko n’abandi bakomeje kuyatanga.

Yagize ati”Amaturo kuyakira si icyaha, n’ejo ku Cyumweru barayatanze. Kereka iyo bagaragaza we (Apôtre Yongwe) atari akwiye guhabwa amaturo”.

Yagaragaje ko nta mpamvu zikomeye zituma akekwaho icyaha cyo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya, asaba umucamanza mu Rukiko Rwisumbuye kuzasuzumana ubushishozi dosiye ya Herelimana Joseph rugategeka ko icyemezo cy’Urukiko rw’Ibanze rwa Gasabo gihinduka.

Ubushinjacyaha buhawe umwanya, bwavuze ko inshingano z’ubupasitori yahawe, yazitwayemo nabi ashaka inyungu ze bwite aho kuba inyungu z’itorero.

Ubushinjacyaha bwagaragaje ko ibikorwa Apôtre Yongwe yakoze mu bihe bitandukanye bigize icyaha cyo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya kuko yabanzaga kubwira abantu ko yabakorera ibitangaza ariko abamugannye akabaca amafaranga.

Ku bijyanye n’umwishingizi watanzwe na Apôtre Yongwe, Ubushinjacyaha bwavuze ko nta cyo bwabivugaho kuko atari yatanzwe mu rubanza rwa mbere kandi bari kuburana ku bujurire bwarwo.

Icyemezo cy’Urukiko kizasomwa ku wa Mbere tariki ya 04 Ukuboza 2023.

Halerimana Joseph uzwi nka Apôtre Yongwe, yatawe muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) ku Cyumweru tariki 01 Ukwakira 2023.

 

 

 

 

0 Comments
Leave a Comment