Perezida Paul Kagame yihanganishije umuryango wa Senateri Inhofe witabye Imana
Perezida Paul Kagame yihanganishije umuryango wa Senateri Jim Mountain Inhofe, witabye Imana kuri uyu wa 9 nyakanga 2024, ashima uruhare yagize mu kubaka umubano mwiza hagati ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Afurika n’u Rwanda by’umwihariko.
Jim Inhofe yabaye Senateri uhagarariye Leta ya Oklahoma mu Nteko Ishinga Amategeko ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, akaba yaragize uruhare rukomeye mu guharanira umubano mwiza w’igihugu cye na Afurika.
Mu butumwa Umukuru w’Igihugu yanyujije ku rubuga rwa X, yavuze ko yihanganishije umuryango wa Senateri Inhofe n’abamukundaga bose, avuga uburyo yari inshuti ikomeye y’umugabane wa Afurika.Ati "Kuva yasura Afurika bwa mbere mu myaka 25 ishize, ndetse n’inshuro zindi zakurikiyeho, Jim yari inshuti magara y’umugabane wacu, ndetse n’u Rwanda by’umwihariko. Umurunga Jim yasobetse hagati ya Afurika na Leta zunze Ubumwe za Amerika uzakomeza kuba izingiro ry’ibigwi azibukirwaho nk’umunyapolitiki."Inkuru y’urupfu rwa Inhofe wari ufite imyaka 89 y’amavuko yemejwe n’umuryango we, wasobanuye ko yashizemo umwuka ubwo yari akikijwe n’umugore we Kay n’abana be batatu: Molly, Jimmy na Katy Inhofe.
Umuryango w’uyu munyapolitiki watangaje ko yazize uburwayi ariko nta bisobanuro watanze kuri ubu burwayi.Jim Inhofe wavutse mu 1934, yabaye Umusenateri mu Nteko Ishinga Amategeko muri Amerika uhagarariye Leta ya Oklahoma, umwanya yatorewe bwa mbere mu 1994.
Yari umwe mu bayoboke b’Ishyaka ry’Aba-Républicain. Mu Nteko ya Amerika yayoboye Komite Ishinzwe Ibidukikije n’Imirimo Rusange guhera mu 2003 kugera mu 2007, arongera ahabwa izo nshingano mu 2015 kugera mu 2017.
Mu 2022 Senateri Inhofe n’itsinda yari ayoboye basuye u Rwanda, Perezida Kagame abatembereza mu rwuri rwe, ruba uruzinduko rwa nyuma Inhofe yagiriye mu Rwanda nk’umusenateri kuko yiteguraga kujya mu kiruhuko cy’izabukuru.
Muri Mutarama 2023, nibwo yatangaje ubwegure bwe mu Nteko Ishinga Amategeko, agiye mu kiruhuko cy’izabukuru. Muri rusange yari amaze imyaka 29 muri Sena, ndetse ni we munyapolitiki wo muri Oklahoma wamaze imyaka myinshi muri uyu mutwe w’Inteko.
Mbere gato y’uko Senateri Inhofe asura u Rwanda mu Ukwakira 2022, Perezida Kagame yavuze ko umubano we n’u Rwanda wagize uruhare rukomeye mu gushimangira imikoranire ya Amerika n’u Rwanda.Ati “Twabonye imbaraga washyize mu gushaka kumenya no gusobanukirwa u Rwanda hamwe n’ibindi bihugu bya Afurika. Twabonye uburyo wasobanuriraga bagenzi bawe akamaro ka Afurika n’ibihugu nk’u Rwanda ku ruhando mpuzamahanga.”
Icyo gihe, Perezida Kagame yavuze ko Inhofe yerekanye ko umubano w’ingirakamaro na Amerika ari ufitiye inyungu impande zombi, mu kubumbatira umutekano no gushimangira ubukungu.
0 Comments