Gasabo :Imodoka y′umutekano yaripakiye abakekwaho ibyaha bakomeretse
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 08 Ukuboza 2023 hafi ku isaha ya saa Sita z’amanywa,Nibwo imodoka y’abashinzwe umutekano mu Murenge wa Kimironko mu Karere ka Gasabo yarenze umuhanda ikora impanuka, abari bayirimo bakekwaho ibyaha n’abari babaherekeje barakomereka.
Bamwe mu baturage babonye iyi mpanuka iba barimo umukozi wo mu rugo ruri hafi y’aho ku marembo y’ibiro by’Umurenge wa Kimironko, bavuga ko iyo modoka yari yuzuye abantu imbere muri yo n’inyuma ahatwikuruwe.
Nkurikiyimana avuga ko iyo modoka ishobora kuba yabuze feri igeze ku biro by’Ubugenzacyaha muri uwo Murenge, bitewe n’uko hamanuka cyane ihita ikomeza igonga igiti ku mukingo uhanamiye umuhanda munini ujya i Kibagabaga.
Nkurikiyimana agira ati "Hari abo bakuye hariya batagikoma kuko imodoka yamanutse yiruka igonga igiti, imera nk’aho ibajugunye."
Nkurikiyimana avuga ko abari bafatiwe mu makosa bari bambaye amapingu, ariko impanuka ikimara kuba bahise bayabambura babajyana kwa muganga nkuko KigaliToday ibitangaza dukesha iyi nkuru.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kimironko, Providence Musasangohe yahamije aya makuru ariko avuga ko batararangiza kwegeranya amakuru y’ibyabaye.
Ati "Impanuka yo yabaye ariko ntabwo turamenya amakuru y’icyayiteye n’uko byagenze."
0 Comments