Musanze:Umugabo urinda pariki yarashe mugenzi we
Umwe mu barinda Pariki y’Igihugu y’Ibirunga witwa Ntegerejimana Christophe w’imyaka 37, yarashe mugenzi we witwa Irakoze Kevin w’imyaka 32, mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 15 Ugushyingo 2023.
Iyo sanganya yabereye mu Murenge wa Jenda, Akarere ka Nyabihu, mu ntara y’Iburengerazuba, kugeza ubu icyateye uwo mugabo kurasa mugenzi we ntikiramenyekana.
Uwingeri Prosper, Umuyobozi wa Pariki y’Igihugu y’Ibirunga aganira na Kigali Today, yemeje ayo makuru, avuga ko Ntegerejimana warashe mugenzi we yamaze gufatwa muri iki gitondo cyo ku wa Kane tariki ya 16 Ugushyingo 2023.
Ati “Byabaye ejo, icyo twe dukora ni ugutanga amakuru ko umuntu yapfuye, hanyuma inzego zibishinzwe zigakurikirana icyaha, ayo makuru yo ni yo, uwishe yamaze gufatirwa mu Murenge wa Mudende, bamufashe muri iki gitondo, avuka mu Murenge wa Gataraga mu Karere ka Musanze”.
Uwingeri yakomeje agira ati”Uwarashe mugenzi we n’uwarashwe ntabwo ari abakozi ba RDB, bombi ni abakozi b’ikigo cya Karisoke, andi makuru kuri ibyo ni bo bayamenya”.
Kigali Today yagerageje kuvugana n’Umuyobozi w’ikigo cya Karisoke, itumanaho ntiryadukundira.
Magingo aya umurambo w’uwarashwe wahise ujyanwa mu buruhukiro bw’ibitaro bya Ruhengeri.
0 Comments