Rulindo:Hagiye gukorwa ifumbire izava mumwanda wo musarane

.

Akarere ka Rulindo mu Ntara y’Amajyaruguru kamaze kugira uruganda rw’ifumbire idasanzwe, mu gihe ubutaka bugenda burushaho gusaza.

Uru ruganda ruteganya kwifashisha imyanda yo mu bwiherero (imisarane) igakorwamo ifumbire ikoreshwa mu buhinzi.

Nk’uko impuguke zibivuga, uyu mushinga ushobora kuba ingirakamaro, mu gihe ifumbire y’amatungo igenda iba nkeya ndetse n’imvaruganda irushaho guhenda.

Uru ruganda rukora ifumbire mu myanda yo mu bwiherero (imisarane) ruri mu murenge wa Base mu karere ka Rulindo.

Ni akarere k’imisozi miremire ihanamye irangwa n’ubutaka busharira.

Elissa Rukundo, umukozi w’ikigo AGRUNI Ltd gicunga uruganda, avuga ko bidashoboka guhinga muri aka gace udafumbiye.

Ati: “Muri aka karere nta cyo wahinga udakoresheje ifumbire, nta cyo wakweza utayikoresheje”.Uyu mushinga wo gukoresha imyanda yo mu bwiherero ngo haboneke ifumbire, wavutse kubera ibura ry’ifumbire y’amatungo ndetse n’igiciro gihanitse cy’ifumbire mvaruganda itumizwa mu mahanga.

Ubusanzwe uyu mwanda unenwa cyane n’abaturage bavuga ko watera indwara. Kumva ko wakoreshwa mu buhinzi byo bishobora kuba ikizira kuri bamwe.

Ariko inzobere zivuga ko iyi fumbire nta ho ihuriye n’umwanda kuko ibanza gutunganywa igakurwamo ibyakwangiza.

Umuyobozi w’ikigo AGRUNI Ltd cyashinzwe gucunga uru ruganda avuga ko aho ibihe bigeze abantu bagomba guhindura imyumvire.

“Hari ibyo abantu babonaga nk’ikibazo ariko ubu bikaba byarabaye igisubizo. Uriya mwanda twe tuwubonamo imali ikomeye”.

Bishobora kuzafata igihe kirekire kugira ngo abaturage batinyuke iyi fumbire. Ariko ngo hazakoreshwa imbaraga zishoboka kugira ngo basobanurirwe.

Rukundo ati: “Dukoresha udusimba tw’iminyorogoto turya ibintu biri muri iyo myanda bitagomba kujya mu murima. Ku buryo hasohoka ifumbire nziza idafite ikibazo na kimwe”.

Ku ruhande rw’abaturage, humvikana impungenge ku buzima ariko zivanze n’icyizere cyo kubona ifumbire, dore ko bibagora cyane kuyibona.

Ancille Uwayezu, umuhinzi wo mu murenge wa Base, avuga ko ategereje kureba uko bizagenda, ati: “Dukoresha ifumbire y’amatungo ariko ikunze kuba nkeya….

“Kubera ko batubwira ko izanyura mu ruganda, wenda izaba yujuje ubuziranenge”.

Ku barengera ibidukikije, ivuka ry’umushinga nk’uyu ni inkuru nziza, muri iki gihe isi ihanganye n’ihindagurika ry’ikirere.

Depite Frank Habineza wo mu ishyaka riharanira kurengera ibidukikije ni umwe mu basanga uyu mushinga uziye igihe.

Ati: “Iyi fumbire ni nziza kurusha imvaruganda. Bagomba kugira uburyo bwa gihanga bayikoramo kugira ngo itabamo mikorobi zakwangiza. Dushoboye gukora nyinshi byaba byiza”.

Uru ruganda rwo mu rwego ruciriritse, rwuzuye rutanzweho miliyoni zigera kuri 200 z’amafaranga y’u Rwanda.

Iby’ibanze ruzakenera ni imyanda iva mu bwiherero. Gusa hariho ingorane zijyanye n’imyubakire yo mu gihugu ahatari uburyo bwo gukusanyiriza hamwe imyanda iva mu misarane.

Hari kandi n’imyubakire yo mu cyaro aho bitoroshye kugera kuri iyi myanda.

Ngo hazakoreshwa amakamyo mu gutwara uyu mwanda kugeza ku ruganda ruwutunganya .

Igiciro cy’ifumbire ku muhinzi ntikirashyirwa ahagaragara, ariko ngo kizazirikana ubushobozi bw’umuhinzi budakunze kuba bwinshi.

 

 

 

 

0 Comments
Leave a Comment