Nyanza:Abafite ibibazo by′ubuzima bwo mu mutwe basabye Leta kubafasha guhangana n′imbogamizi bagihura nazo

Mu karere ka Nyanza niho hasorejwe ukwezi kwahariwe Ubuzima bwo mu mutwe, uyobora Umuryango w’abafite ibibazo bwo mu mutwe mu Rwanda, yasabye leta kubafasha guhangana n’imbogamizi zitandukanye bagihura nazo avuga ko bagihangayikishijwe no kuba hari abarwayi bakirirwa bagaragara mu muhanda badafatwa nk′abandi barwayi basanzwe.

Haragirimana Claver Umuyobozi w’Umuryango w′abafite ibibazo by’Ubuzima bwo mu mutwe mu Rwanda (OPROMAMER)avugako mu buzima bwe yize,akaba yari umwarimu wigishaga isomo ry′ubukungu,ariko abakoresha be bananiwe kumwihanganira mu kazi kubera uburwayi bakajya bahita bamwirukana.

Yagize ati:"Nari umwarimu mwiza abanyeshuri bakunda isomo ryanjye ,ariko byaje kugera aho Umuyobozi arambaza ati harya uri umusazi?Ndabihakana mubwirako nkoresha serivisi z′ubuzima bwo mu mutwe , icyo gihe nahise nirukanwa nerekeza gukora muri bank naho bingendekera uko mbura amerekezo."

 Claver yakomeje avuga ko abafite ubu burwayi bagifite imbogamizi nyinshi harimo kudafatwa nk’abandi barwayi,guhabwa akato ,kurenganwa n’ibindi byinshi agasaba leta ko yabashyiriraho uburyo bazajya bafashwamo cyane cyane abirirwa mu mihanda,mu masoko,mu mashyamba nahandi hatandukanye bakunda kugarara.

Yagize ati “mubyukuri abarwayi bo mu mutwe ntabwo bafatwa nk’abandi bose usanga bahabwa akato haba mu miryango yabo haba mubo bahura nabo ubona ntawe ubitayeho,tugasaba leta ko ziriya modoka za polisi zirirwa zitwara abakoze ibyaha zajya zinafata umunsi zigatwara nabariya barwayi birirwa mu mihanda zikabatwara kwa muganga nabo bakavurwa nk’abandi bose kuko ni abarwayi kimwe nk′abandi”.

Mukeshimana Immacule ni umwe mubari bafite ibibazo byo mu mutwe ariko aza gukira nawe avuga ko ababazwa cyane no kubona umubyeyi mu muhanda afite abana ndese n’abakwe ariko atagira umwitaho biramubabaza cyane kuko baratereranwa cyane ,akaba yasabye Leta kubafasha ikabakura mu muhanda kuko nabo ari abantu nk′abandi.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima Dr Yvan Butera avuga ko kwizihiza uyu munsi ari ukongera kwibutsa abaturage n’Inzego z’Ubuyobozi ko abafite ibibazo by’Ubuzima bwo mu mutwe ari abantu bafite agaciro kandi bagomba kwitabwaho.

Ati”Uwarwaye indwara yo mu mutwe ntabwo bisobanuye ko ari iherezo ry’ubuzima, iyo yitaweho aravurwa kandi agakira, tukaba dusaba abantu bose ndetse n’inzego za leta ko twafatanya tukita kuri abo barwayi.”

Butera avuga ko Leta hari abaganga ku rwego rw’Ibigo Nderabuzima bashyinzwe kwita no kuvura abahuye n’ibi bibazo.

Yasabye Imiryango kwakira neza abafite ibibazo by’Ubuzima bwo mu mutwe, bagafatanya n’Inzego zitandukanye muri urwo rugendo bakirinda kubaha akato.

Imibare itangwa n’Ubuyobozi bw’Umuryango w′abafite ibibazo by′ubuzima bwo mu mutwe yerekana ko 5348 mu Rwanda aribo kugeza ubu bafite ibibazo by’Ubuzima bwo mu mutwe.

Dr.Yvan Butera Umunyamabanga wa leta muri Minisiteri y'ubuzima
Dr.Yvan Butera Umunyamabanga wa leta muri Minisiteri y'ubuzima
Umuhanzi ukunzwe muri Nyanza
Umuhanzi ukunzwe muri Nyanza
Claver  umuyobozi wa OPROMAMER
Claver umuyobozi wa OPROMAMER
Immaculée Mukeshimana yasabye Leta kwita kubafite ibibazo by'ubuzima bwo mu mutwe
Immaculée Mukeshimana yasabye Leta kwita kubafite ibibazo by'ubuzima bwo mu mutwe
Abaturage bapimwe Ku buntu
Abaturage bapimwe Ku buntu
0 Comments
Leave a Comment