Nyarugenge:Polisi yafashe abagabo babiri bari batwaye mazutu bacyekwaho kuyicuruza muburyo bw′uburiganya
Kuri uyu wa Mbere tariki 03 Mata, Polisi y′u Rwanda ku bufatanye n’izindi nzego z’umutekano mu Karere ka Nyarugenge, yafatiye mu cyuho abagabo babiri, bari batwaye mazutu mu modoka bacyekwaho kwiba no gucuruza mu buryo bunyuranyije n′amategeko.
Abafashwe ni umugabo w′imyaka 27 y’amavuko na mugenzi we ufite imyaka 19, bafatiwe mu murenge wa Muhima, Akagari ka Nyabugogo, mu mudugudu wa Kabirizi bafite amajerekani atanu arimo litiro 100 za mazutu bari bagiye gushakira umukiriya.
Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, Chief Inspector of Police (CIP) Sylvestre Twajamahoro, yavuze ko bafashwe ahagana saa cyenda n′igice z’ijoro, biturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage.
Yagize ati: "Twahawe Amakuru ko hari abagabo bamaze kuvoma mazutu mu ikamyo yo mu bwoko bwa Howo yari iparitse ahazwi nka Kicukiro Centre, bayipakira mu yindi modoka kandi ko bagiye kuyigurisha. Hahise hatangira ibikorwa byo kubashakisha, bafatirwa ku Muhima mu muhanda werekeza Nyabugogo."
Bakimara gufatwa, umwe muri bo usanzwe ari Kigingi w′imodoka yibwemo mazutu, yiyemereye ko ari we wayivomye, akodesha imodoka yo kuyigeza aho yari buyigurishirize Nyabugogo, nyuma yo kumvikana ko ari bumwishyure ibihumbi 20Frw nyuma yo kuyihageza.
CIP Twajamahoro yashimiye abatanze amakuru yatumye abacyekwaho ubu bujura bafatwa, yibutsa abaturage cyane cyane abatunze ibinyabiziga ko ubucuruzi bw’ibikomoka kuri peteroli bukorwa n′ababifitiye uruhushya kandi bugakorerwa ahantu hazwi habigenewe, ko ibyo aba bakoze binyuranyije n’amategeko.
Abafashwe bashyikirijwe Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) kuri sitasiyo ya Muhima kugira ngo hakomeze iperereza ku cyaha bakurikiranyweho.
Ingingo ya 6 y’Itegeko no 85/2013 ryo kuwa 11/9/2013 rigenga ubucuruzi bwa peteroli n’biyikomokaho mu Rwanda iteganya ko Umuntu ukora ubucuruzi bwa peteroli n’ibiyikomokaho ubwo ari bwo bwose agomba kubiherwa uruhushya n’Urwego rubifitiye ububasha.
Ingingo ya 22 muri iryo tegeko ivuga ko ahantu hihariye h’ububiko bwa peteroli hagenwa n’Urwego rubifitiye ububasha.
Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange Ingingo ya 166 ivuga ko; umuntu wese uhamijwe n’urukiko icyaha cyo kwiba, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe ariko kitarenze imyaka ibiri, ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe, ariko atarenze miliyoni ebyiri, imirimo y’inyungu rusange mu gihe cy’amezi atandatu cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.
Ingingo ya 167 ivuga ko ibihano ku cyaha cyo kwiba byikuba kabiri iyo uwibye yakoresheje guca icyuho, kurira cyangwa yakoresheje igikoresho icyo aricyo cyose gifungura aho utemerewe, kwiba byakozwe nijoro, kwiba byakozwe n’abantu barenze umwe.
0 Comments