Minisitiri w′Intebe yasabye abacukuzi b′amabuye y′agaciro kubahiriza amabwiriza abagenga

Kuri uyu wa Mbere tariki ya 4 ukuboza 2024, Minisitiri w’Intebe Dr. Ngirente yatangije icyumweru cyahariwe ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu Rwanda ku nshuro ya 6. yavuze ko Leta y’u Rwanda ikomeje gushyigikira no guteza imbere abacukuzi b’amabuye y’agaciro kugira ngo bukomeze guteza imbere ababukora n’abanyarwanda muri rusange.

Minisitiri Dr. Ngirente yakomeje asaba abacukuzi b’amabuye y’agaciro kubahiriza amategeko no gukora kinyamwuga , Ati:” Dukore ubucuruzi bw’amabuye neza, twubahiriza amabwiriza tubone ubukire bukwiye. Tuzakomeza gukora igengura ! Ntimuzatwikanye kuko icyo dushaka ni ubufatanye mu rwego rwo kuzamura uru rwego”.

Mu ijambo rye, Umuyobozi mukuru w’Ikigo Gishinzwe Ubucukuzi bw’Amabuye y’Agaciro, Gaz na Peterole mu Rwanda (RMB), Amb. Yamina Karitanyi yavuze ko u Rwanda ari ahantu heza ho gushora mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro, bitewe n’ibidukikije byorohereza ishoramari, amategeko agenga ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu rwego rwo hejuru, politiki iboneye, ndetse no kwiyemeza gushikamye mu kubungabunga ubuzima, umutekano n’ibidukikije.

Ati: “ni byiza kongera imbaraga twibanda cyane ku ruhererekane rw’agaciro mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro, hamwe n’ishoramari mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro, gucukura, no kuyatunganya ni ngombwa mu rwego rwo kuzamura imikorere, umusaruro, kongera umutekano ndetse ko kubungabunga ibidukikije mu bikorwa by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro.”

Vestine Kamugwera , Umuyobozi wa GMDC Ltd, yasangije abitabiriye ubuhamya bw’urugendo rwe mu bucukuzi.

“Natangiye umwuga w’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu 1996 ndi umukobwa w’imyaka 21. Ninjye watangije ubucukuzi mu gihugu cy’u Rwanda, ndi umukobwa ubu rero ndi umubyeyi.”

 

 

 

     

 

 

 

 

0 Comments
Leave a Comment