Rusizi :Umugabo yafatanwe udupfunyika 500 tw′urumogi
Polisi y′u Rwanda, Ishami rishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge (ANU), yafatiye mu Karere ka Rusizi, umugabo w’imyaka 41 y’amavuko, wari ufite udupfunyika 500 tw′urumogi yari agiye gukwirakwiza mu baturage.
Yafatiwe mu murenge wa Mururu akagari ka Kagarama, umudugudu wa Cyete, ahagana ku isaha ya saa Kumi n′imwe n′igice z′umugoroba wo ku wa Gatanu tariki 15 Ukuboza.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, Superintendent of Police (SP) Bonaventure Twizere Karekezi, yavuze ko gufatwa k’uyu mugabo byaturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage.
Yagize ati: "Nyuma y′uko abaturage bahamagaye Polisi bavuga ko hari umugabo usanzwe uzwiho gucuruza ibiyobyabwenge, utwaye mu mufuka ibintu bicyekwa ko ari urumogi, hahise hatangira ibikorwa byo kumushakisha, afatirwa mu kagari ka Kigarama, abapolisi barebye muri uwo mufuka yari afite basanga urimo urumogi, ahita afatwa."
SP Karekezi yashimiye abaturage uruhare bagira mu kubungabunga umutekano muri rusange by’umwihariko kurwanya ibiyobyabwenge batanga amakuru y’ababicuruza, inzira banyuramo n’uburyo bakoresha mu kubikwirakwiza mu baturage, abasaba kurushaho kubirwanya kuko bigira ingaruka nyinshi ku buzima bw’ubinyweye, umuryango nyarwanda ndetse no ku iterambere ry’igihugu.
Yaburiye abakomeje kwishora mu bucuruzi bw’ibiyobyabwenge n’ibindi bikorwa binyuranyije n’amategeko ko Polisi itazabihanganira bazakomeza gufatwa bagashyikirizwa ubutabera ku bufatanye n′izindi nzego n′abaturage.
Mu Rwanda urumogi rushyirwa mu cyiciro cy′ibiyobyabwenge bihambaye, aho uhamijwe n′urukiko ibikorwa byo gukora, guhinga, guhindura, gutunda, kubika, guha undi, kugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge byo muri icyo cyiciro ahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni makumyabiri (20.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni mirongo itatu (30.000.000 FRW).
0 Comments