Uturere tumwe na tumwe turacyaka Ejo Heza kugahato

.

Nyuma y’uko ku wa 24 /2/2023 Minisitiri w’imari n’igenamigambi yandikiye abayobozi b’uturere bose abibutsako kujya muri gahunda ya Ejo Heza ari ubushake, uturere nti turava ku izima mu gukomeza gukata amafaranga abakozi batwo kandi basanganywe ubundi bwiteganyirize bw’abakozi ba Leta RSSB.

 

Muri iyi baruwa uturere twakomeje gusuzugura igira iti:|” Nshingiye ku kibazo cyagaragaye ko abaturage bahatirwa kujya muri Gahunda ya Ejo Heza ,harimo n’abatishoboye bagenerwa inkunga ya VUP, n’abakozi basanzwe bafite ubwishingizi bw’izabukuru(Social Security ) muri RSSB.

 

Maze gusuzuma iki kibazo na Minisitiri w’ubutegetsi bw’Igihugu;

 

Ndabibutsa ko kujya muri gahunda ya Ejo Heza ari ubushake, ko nta rwego rwemerewe kubihatira abaturage.Ahubwo inzego zisabwa gukangurira abaturage kwitabira iyi gahunda ibafitiye akamaro ,cyane cyane abatari muri gahunda y’ubwiteganyirize bw’abakozi (Social Security ), bucungwa na RSSB Zibagaragariza inyungu y’iyi gahunda ibafasha kwizigamira by’igihe kirekire bityo bakazagira amasaziro meza bahabwa amafaranga ya Pansiyo,ndetse zikanabagaragariza ubufasha Leta igenera abitabiriye iyi gahunda.

 

Iyi baruwa yashyizweho umukono na Minisititiri w’Imari n’Igenamigambi Dr. Uzziel Ndagijimana.

 

Bamwe mu bakozi ba Leta bari mu turere dutandukanye baganiriye n’itangazamakuru bose bagiye bahuriza ku kibazo cy’uko bakomeje gukatwa amafaranga ya Ejo Heza, abandi bakanavugako uturere dukomeje kugaragazako twigenga tutajya twumvira aba Minisitiri bashyizweho na Perezida, bati biragoye kuba wakwiyumvisha ukuntu Minisitiri yandikira akarere agasaba ibintu runaka ariko akarere kakavunira ibiti mu matwi.

 

Ku rundi ruhande ushobora kwibaza ukuntu Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi yicarana na Minisitiri w’ubutegetsi bw’Igihugu bagasuzumana ubushishozi ingingo runaka ariko abayobozi bo mu nzego z’ibanze bakanga kubumvira cyangwa gushyira mu ngiro ibyo basabwa.

 

 

 

0 Comments
Leave a Comment