Kayonza:Abahinzi bavuga ko bamenye agaciro kibisigazwa by′ibyatsi

 

Bamwe mu bakora ubuhinzi batuye mu Kagari ka Gitara, mu Murenge wa Kabare mu Karere ka Kayonza bavuga ko bamenye agaciro k’ibisigazwa by’ibyatsi kuko ubu babikoramo ifumbire y’imborera yifashishwa mu buhinzi.

Abo baturage bakora umwuga w’ubuhinzi bavuze ko mbere batwikaga ibisigazwa by’ibyatsi ariko nyuma begerwa n’inzego za Leta zifite mu nshingano ubuhinzi n’ubworozi ndetse n’abafatanyabikorwa baganirizwa ibyiza byo kubungabunga ibidukikije n’ingaruka bitera.Bavuze ko bahisemo gukoresha neza ibyatsi kuko ubu bisasira irutoki n’ikawa ndetse ibindi bakabishyira hamwe bigakora ifumbire.

Kanamugire Evariste atuye mu udugudu wa Mubuga mu Kagari ka Gitara; yavuze ko mbere yahingaga agasaruraga imyaka ariko ibyatsi n’ibisigazwa bisigaye akabitwika kuko yabibonaga nk’umwanda.  

Yemeza ko ubukangurambaga yitabiriye muri 2016 bwo kubungabunga ibidukikije bwatumye ajijuka, asobanukirwa ibyiza byo gufata neza ibyatsi ndetse yigira ku bandi uko babikoramo ifumbire y’imborera, ku buryo ubu ibyatsi abisasiza urutoki rwe ndetse akagura n’iby’abandi akabikoramo ifumbire.

 Ati: “Ibyatsi twatwikaga kera, ubu ni imari ikomeye cyane kuko bisigaye bitanga ifumbire nziza kandi aho uyifumbije hamera neza. Turabirunda tukabivanga n’ibibisi, tukabivanga n’amase kandi biradufasha. Urutoki rwanjye ruba rukoreye neza kandi rurimo isaso y’ibisigazwa by’ibyatsi ndetse kandi ngafumbira imirima yanjye. Aho nezaga ibilo 500, ubu nkuramo toni y’ibigori.”

Mukankuranga Beatrice we yavuze ko ifumbire y’imborera iva mu byatsi ndetse akavanga n’ifumbire nyongeramusaruro, aho ku buso bwa 40 kuri 60 yezaga ibilo 40 by’ibishyimbo, kuri ubu yezamo ibio 300.

Yagize ati: “Ntitugitwika ibyatsi ahubwo dusigaye tubirunda hamwe bikaba ifumbire, ibindi tubikoresha mu gusasira kawa no mu rutoki. Kugira ngo bibe ifumbire ducukura ikimpoteri, tukabivanga n’amase, ivu n’ibindi ubundi tukajya dusukaho amaganga. Ni ifumbire nziza kuko itanga umusaruro.”

Munyehirwe Francois atuye mu Mudugudu wa Kajevuba, ati: “Twigishijwe uburyo bwo gushyira hamwe ibyatsi n’inzego z’ubuhinzi, ntukabirunda bikabora bikavamo ifumbire cyangwa byaba biri mu murima tukabihingiraho itaka rikajya hejuru nabyo bikazabora bikaba ifumbire. Ni ibintu twishimira kuko kubungabunga ibidukikije twirinda gutwika ibyatsi n’amashyamba byaradufashije cyane."

Umuyobozi w’Umurenge wa Kabare, Kagabo Jean Paul ashima abaturage baretse umuco wo gutwika ibisigazwa by’ibyatsi bagahitamo kubibyaza umusaruro bigatanga ifumbire ndetse abasaba kwigisha n’abandi batarabyumva kimwe na bo.

Yagize ati: “Ni ibintu binejeje cyane kubona abaturage bafata ibyatsi bakabikoramo ifumbire yifashishwa mu buhinzi kimwe n’izindi nyongeramusaruro kuko bigaragara ko umusaruro wiyongera cyane.”Yongeyeho ati: “Turabasaba rero gukomeza gutera ibiti bitandukanye birimo n’ibivangwa n’imyaka, guca imirwanyasuri mu mirima yabo kugira ngo birinde ya suri ikomeza kwangiza ibidukikije no gutwara ubutaka bwabo.”

Umukozi w’Umuryango w’urubyiruko uharanira uburenganzira bwa Muntu n’Iterambere (AJPRODHO-JIJUKIRWA), Innes Rachel Atosha yavuze ko hirya no hino mu Rwanda hari ubukangurambaga bugamije kwibutsa abaturage kubungabunga ibidukikije kuko ari inzira nziza yo guhangana n’imihindagurikire y’ibihe.

Yagize ati: “Ikibazo cy’imihandagurikire y’ibihe gihangayikishije benshi mu Isi, ni yo mpamvu twongera kuzirikana ko kutita ku bidukikije ari byo bitera izo ngaruka ndetse natwe bikatugeraho ku buryo umusaruro w’ubuhinzi n’ubworozi uba muke hakaba habaho n’ibiza bitunguranye.

Ni igihe cyiza ngo dukumire kandi twibutse abaturage ko ibidukikije bifitiye akamaro ubuzima tubayemo umunsi wa none.”

Yavuze ko ubutumwa ari ukwibutsa abaturage ko bakwiye kwirinda gutwika imisozi iriho amashyamba no kwirinda kujugunya imyanda ahabonetse hose ahubwo bagafata amazi aturuka ku nyubako, gutera ibiti bivangwa n’imyaka, gucukura imirwanyasuri n’ibindi.

Abaturage basobanuriwe akamaro ko kubungabunga no kwita ku bidukikije basabwa kureka ibikorwa byose byangiza ibidukikije birimo gusarura amashyamba adakuze, gutwika n’ibindi.

 

 

 

 

 

 

0 Comments
Leave a Comment