Rwanda:Abagore barenga 800 buri mwaka bapfa bishwe na kanseri y′inkondo y′umura

 

Ikigo cy′Igihugu gishinzwe Ubuzima RBC, cyatangaje ko abagore barenga 800 buri mwaka bapfa bishwe na kanseri y′inkondo y′umura mu gihe abayirwara barenga 1200.

Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima, RBC kigaragaza ko kurandura Kanseri y’inkondo y’umura bishoboka, gusa ngo birasaba ubufatanye bwa buri wese kuko mu bituma ihitana abagore benshi ari uko baza kwivuza batinze. Ibi byagarutsweho mu gikorwa cyo gutangiza ku mugaragaro gahunda yo gusuzuma iyi kanseri mu Karere ka Ngoma.

Kanseri y’inkondo y’umura iza ku isonga mu zihitana abagore mu Rwanda, igakurikirwa n’iy′ibere, inzobere mu buvuzi zigaragaza ko kwisuzumisha iyi kanseri ari ingezi kuri buri mugore kuko ikunze kugaragaza ibimenyetso mu gihe igeze kure, ariyo mpamvu imbaraga zishyirwa mu gukangurira abantu kwisuzumisha mu rwego rwo kuyirinda no kwivuza hakiri kare ku bagize ibyago byo kuyirwara kuko hari amahirwe y’uko ishobora gukira.Ubwo hatangizwaga ibikorwa byo kuyisuzuma mu Karere ka Ngoma, benshi mu baturage bitabiriye ibi bikorwa, bagaragaza ko bumva akamaro ko kwisuzumisha.Ibikorwa byo gusuzuma iyi kanseri mu Karere ka Ngoma byatangiye muri uku kwezi kwa Kane, kugeza ubu abagore n’abakobwa 8061bamaze gusuzumwa muri aba 110 basanganwe ibimenyetso bibanziriza iyi kanseri, 92 bamaze kuvurwa naho 18 bakababa bakiri kwitabwaho, muri iyi gahunda hari n’abasanze bayirwaye.

Umukozi ukora muri serivisi yo gukingira kanseri y’inkondo y’umura mu kigo nderabuzima cya Remera avuga ko abantu bagenda basobanukirwa akamaro ko kwisuzumisha hakiri kare.

Gahunda yo gusuzuma no kuvura kanseri y’inkondo y’umura ndetse n’iyi ibere muri aka karere iri gukorwa na Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda ku bufatanye n’ikigo BGI cyo mu Bushinwa kizobereye mu by’ubushakashatsi.

Ambassaderi w’u Bushinwa mu Rwanda, Wang Xuekun avuga ko ubufatanye bw’u Rwanda n’igihugu cye bugamije kureberera inyungu z’abaturage ndetse ko buzakomeza mu rwego rwo kurushaho guteza imbere urwego rw’ubuvuzi.

Kugeza ubu inzego z’ubuzima zatangiye gahunda yo gushishikariza no kwigisha abagore kwifatira ibipimo byo kureba ko umuntu afIte Virusi itera iyi kanseri (HPV) hagamijwe kwihutisha no koroshya gutanga izi serivisi ku baturage.

Dr Albert Tuyishime uhagarariye ishami rishinzwe gukumira no kurinda indwara muri RBC, agaragaza ko kurandura kanseri y’inkondo y’umura bishoboka gusa ngo haracyari imbogamizi.

Abarenga 1200 mu Rwanda nibo bayirwara buri mwaka naho abarenga 800 bagahitanwa nayo, Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima kandi kigaragaza ko hagati ya 3 na miliyoni 4 z’abagore bashobora kuyirwara, naho kwisuzumisha biracyari hasi kuko biri ku kigero cya 24% mu gihugu hose.

Kugeza ubu kandi 90% y’ abakobwa bari hagati y’imyaka 12-16 bamaze gukingirwa virusi itera iyi kanseri. Abafite imyaka 35-69 barasuzumwa ndetse bakavurwa iyo bagize ibyago byo kuyirwara.

Ivomo: RBA

0 Comments
Leave a Comment