Rwamagana:Habereye impanuka yatwaye ubuzima bw′abantu babiri

Polisi yahise ihagera

Abaturage babiri bo mu Karere ka Rwamagana mu Murenge wa Mwulire, bapfiriye mu mpanuka y’ikamyo yagonganye n’igare isiga umunyonzi w’imyaka 19 n’umukecuru w’imyaka isaga 50 bitabye Imana.

Iyi mpanuka yabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 28 Ukwakira 2023, mu Mudugudu wa Byange mu Kagari ka Bishenyi mu Murenge wa Mwulire, ku muhanda wa kaburimbo imbere y’uruganda rwa SteelRwa.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Iburasirazuba, SP Twizeyimana Hamdun, yabwiye IGIHE ko iyi mpanuka bikekwa ko yatewe n’umushoferi wari utwaye ikamyo wagonze igare ryari riri imbere ye birangira umukecuru wari uhetswe ahise yitaba Imana ako kanya, mu gihe uwo munyonzi we yaje gupfira kwa muganga.

Ati “ Impanuka yabaye ahagana saa cyenda n’iminota 35, ni ikamyo yavaga i Kigali yerekeza Rwamagana igonga igare ryari ririho umunyonzi n’umugore yari ahetse. Uwo bari bahetse yahise apfa ako kanya mu gihe umunyonzi we yapfuye ageze kwa muganga. Uwari utwaye ikamyo yahise afatwa ari kuri sitasiyo ya Rwamagana mu gihe iperereza rigikomeje.”

SP Twizeyimana yasabye ibyiciro byose bikoresha umuhanda kwitwararika mu muhanda, bakawukoresha neza.

Igice cyabereyemo impanuka ni kimwe mu bice bikunze kuberamo impanuka cyane mu Karere ka Rwamagana.

Ivomo:Igihe.com

 

 

0 Comments
Leave a Comment