RBC yatangije uburyo bushya bwo guhashya malariya

Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima, RBC, cyatangije uburyo bushya bwo kurwanya malaria aho abagize ibyiciro byihariye mu mirenge irangwamo malaria nyinshi bari guhugurwa uko bakumira imibu itera malaria bahereye ku ho yororokera.

Ni mu mahugurwa ari guhabwa abantu 25 batoranyijwe muri buri Murenge cyane iyiganjemo malaria.

Mu bari guhugurwa harimo abari mu nzego z’ubuyobozi, abakuriye amakoperative y’ubuhinzi, abajyanama b’ubuzima, abavuga rikumvikana n’abandi.

Umukozi wa RBC ushinzwe ubwirinzi mu ishami rishinzwe kurwanya malaria, Habanabakize Epaphrodite, yavuze ko ubu buryo bari gukoresha bugamije gufata ubumenyi bari bafite bakabuha umuturage akaba ariwe ubumenya akanabasha kubukoresha.

Ati “ Turi guhugura abahagarariye abandi mu byiciro bitandukanye kugira ngo bagire ubumenyi ku bijyanye n’umubu. Umubu wororoka gute? umubu bawusanga hehe? Wororokera hehe? Twawirinda gute.”

“Ibikorwa byinshi dukora ubusanzwe ni ibirinda umubu mu gihe wadusanze mu nzu umaze gukura, ubu rero turagira ngo turebe niba twaha ubumenyi abaturage bakawumenya cya gihe uba utaragera igihe cyo kuguruka, bakamenya aho uri nuko bawirinda.”

Habanabakize yavuze ko imibare y’abagenda barwara malaria igenda igabanuka ariko ko bari kongeramo udushya tutari dusanzwe kugira ngo abaturage bagire ubumenyi bwinshi mu kuyirinda bijye binagabanya imibare kurushaho.

Bamwe mu batangiye guhugurwa bo mu Karere ka Nyamagabe, bavuze ko bishimiye ubumenyi bari guhabwa kandi ko biteguye kubusangiza abandi kugira ngo bahashye iyi ndwara.

Ntawuhigimana Augustin usanzwe ari Pasiteri mu Itorero Angilikani ry’u Rwanda Diyoseze ya Kigeme, yavuze ko kugeza ubu yamaze kumenya uko umubu wororoka uhereye ku magi, ukaba umunyorogoto ugakomeza kugeza ubaye umugi utera malaria.

Ati “ Ubu rero batweretse uko twayirwanyiriza hasi itari yakura, batweretse uko umubu utera amagi hafi 200, rero iyo uyahakishije ukayakuraho uba urwanyije ya imibu 200 hakiri kare ku buryo ubu twanatangiye kubishyira mu bikorwa mu ngo zacu.”

Nyirambonabucya Immaculé uhagarariye abagore mu Murenge wa Gasaka mu Karere ka Nyamagabe, we yavuze ko aya mahugurwa yamufashije kumenya ahantu hatandukanye imibu ikunze kororokera mu rugo, harimo mu macupa usanga yandagaye mu rugo, ibizenga by’amazi n’ahandi henshi hakunze kureka amazi.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Uwamariya Agnes, yavuze ko guhugura ibi byiciro ari ukugira ngo abaturage basobanukirwe uko barwanya imibu.

Akarere ka Nyamabagabe ni kamwe mu tuza ku isonga mu kugira malaria nyinshi. Imibare yo mu 2023 igaragaza ko abaturage 111/ 1000 barwaye malaria mu gihe ku rwego rw’igihugu ari abantu 47/1000.

Aka karere gafite imirenge itandatu ikunze kwiganzamo malaria ari nayo ituma iyi ndwara ihaboneka cyane.

 

 

 

0 Comments
Leave a Comment