Rwamagana-Gishari:Abaturage bakanguriwe kwiteganyiriza muri Ejo Heza batazasaza banduranya

Mu karere ka Rwamagana ,Mu murenge wa Gishari, Akagari ka Ruhunda , mu nteko rusange y′abaturage , abageze mu zabukuru bifatanyije n′umuyobozi w′Akarere ka Rwamagana Mbonyumuvunyi Radjab mu kwizihiza umunsi mpuzamahanga w′abageze mu zabukuru.

warufite insanganyamatsiko igira iti : "Guteganyiriza Izabukuru, inkingi y′amasaziro meza".

Abageze mu zabukuru bo mu murenge wa wa Gishari muri Rwamagana bavuga ko badakennye ku mutima, ukennye ku mubiri ahabwa ubufasha na Leta. bakemeza ko igihugu kibitayeho, bagashima imiyoborere myiza y′Igihugu cyacu bavuga ko abayobozi badahwema gutekereza ku mibereho myiza n′iterambere ryabo.

Mujawayezu Xaverine w′imyaka 71, uhagarariye abageze muzabukuru bigeze gukorera leta mu karere ka Rwamagana yashishikarije abakiri bato ndetse n′abandi bose ko batatesha amahirwe Leta yabashyiriyeho yo kwizigamira muri Ejo Heza.

Yagize ati:" Ndakangurira buri wese kwizigamira kuko bitanga amasaziro meza ,igihe intege ziba zimaze kuba nkeya ayo wizigamiye agufasha mu masaziro yawe utanduranyije n′abana bawe cyangwa abavandimwe ubasabiriza."

Umuyobozi w′Akarere ka Rwamagana Bwana Mbonyumuvunyi Radjab yasabye abaturage kwiteganyiriza muri Ejo Heza kugirango bazagire amasaziro meza.

Yagize ati :"Hari abapfakazi n′inshuke batishoboye bahabwa ingoboka na Leta arikose kugeza ryari?ntabwo bizahoraho niyo mpamvu leta yashyiriyeho buri wese gahunda ya Ejo Heza kugirango yizigamire igihe azagera mu myaka 55 ubwiteganyirize bwe bukazamushajisha neza ntawe ategeye amaboko."

Meya Mbonyumuvunyi Radjab yakomeje akangurira Abaturage gutanga mutuweli ,kohereza abana mu ishuri , guhinga ibisambu bitarahingwa .

Meya w'Akarere ka Rwamagana yifatanyije n'Abaturage ba Gishari mu nteko Rusange
Meya w'Akarere ka Rwamagana yifatanyije n'Abaturage ba Gishari mu nteko Rusange
Rwamagana abageze muzabukuru bari hejuru ya 65 ni 18.695 barimo abasaza 6.982 n'abakecuru 11.695.
Rwamagana abageze muzabukuru bari hejuru ya 65 ni 18.695 barimo abasaza 6.982 n'abakecuru 11.695.
Mujawayezu Xaverine yakanguriye abatarishyura Ejo Heza ko bacikanwe
Mujawayezu Xaverine yakanguriye abatarishyura Ejo Heza ko bacikanwe
0 Comments
Leave a Comment