Bamwe mubatekeye imitwe urubyiruko bakoraga muri Kampanyi yitwa Vision Care Ltd bafashwe

Urubyiruko rwiganjemo urwo mu Ntara y′Iburasirazuba rwagaragaye rushinja Vision Care Ltd kubatekera umutwe harimo n′abarangije kwiga Kaminuza ndetse harimo n′abo yahaye akazi ko kuyikorera batawe muri yombi.

Ibi umuyobozi wa RIB mu Ntara y′Iburasirazuba, Hubert Rutaro ,yabitangaje mu kiganiro ubuyobozi bw′Intara y′Iburasirazuba bwagiranye n′abanyamakuru ku wa Kane tariki ya 4 Mata 2024 .

Iki kiganiro cyari kiyobowe na Guverineri, Rubingisa Pudence arikumwe n′Umuyobozi wa Polisi y′Igihugu mu Ntara , ACP Kanyamihigo Rutagarama Innocent ,bagaragarijwe ishusho rusange y′iyi Ntara mu kwihutisha iterambere na gahunda zigamije guteza imbere imibereho myiza y′abaturage, Umutekano ndetse no kugaragaza imyiteguro yo Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 aho igeze.

Mu bibazo byabajijwe n′abanyamakuru harimo icy′abaturage biganjemo urubyiruko bavuga ko batekewe umutwe na Campany yitwa Vision Care Ltd, bivugwa ko yakoreraga mu Murenge wa Mukarange mu mujyi wa Kayonza ariko uyiyobora aka yaraburiwe irengero ku munsi yariyateguje urwo rubyiruko kurujyana aho yarusabiye akazi.

Abakozi ba Vision Care Ltd babiri bafashwe ku wa Gatatu tariki 3 Mata 2024 nyuma y′uko urubyiruko rugaragaje ko rwatekewe n′iyo Vision Care Ltd ,yabizezaga kubahesha akazi bakayishyura amafaranga nyamara umuyobozi wayo akaburirwa irengero ku munsi yari yabatumiyeho kugira ngo bajye mu kazi .

Umuyobozi w′Urwego rw′Igihugu rw′Ubugenzacyaha RIB mu Ntara , Hubert Rutaro yabwiye itangazamakuru ko kugeza ubu abagaragaje ko bakorewe ubwambuzi bushukana harimo n′abarangije kwiga Kaminuza bityo rero ko abatekewe imitwe bidakwiye kwitwa ko biterwa n′ ubujiji, ahubwo ko urubyiruko rukwiye kubyigiraho gushishoza mu gihe hari abatanze amatangazo bababwira ko babashakira akazi.

Rutaro yagaragaje ko abakekwaho gukorera urubyiruko ubwambuzi bushukana hakoreshejwe uburiganya, babizeza kubahesha akazi .

Yagize ati"Duhereye ku byagaragaye ejo ntidukwiye kuba tuvuga ko abakorerwa ubwesikoro ,ngo ni ukubera ubujiji gusa kuko mu bagiye gusaba iriya Company yitwa Vision Care Ltd harimo n′abarangije Kaminuza bakabaye barabajije ibigenderwaho ngo umuntu ahabwe akazi."

Rutaro yabwiye itangazamakuru ko abakoranaga n′uwo bivugwa ko ari nyiri Company Vision Care Ltd bamaze gufatwa ndetse n′abo bagaragaza ko batekewe umutwe, anavuga ko uwo muntu telefoni yakoresheresha itabaruye ku mazina ye bwite.

Yagize ati"Nk′ubu turimo kubona ko telefone y′uwafashe amafaranga y′urwo rubyiruko, simcard yayo itamubaruyeho . Telefone icyo gisambo cyakoreshaga yarimo sim card y′undi muntu nawe ushobora Kuba atazi ko iyo simcard hari ahantu irimo gukoreshwa."

Rutaro yavuze ko hakomeje gukorwa iperereza ku cyaha cyo kwihesha ikintu cy′undi hakoreshejwe uburiganya cyakorewe abizezwaga guhabwa akazi babanje gutanga amafaranga mu gihe bivugwa ko abatanze ayo mafaranga barenga 300.

 

 

 

 

 

 

 

0 Comments
Leave a Comment