Abubakishije amakaro yo mu bwogero bahumurijwe

 

Ubuyobozi bw’ikigo gishinzwe imiturire mu Rwanda (Rwanda Housing authority – RHA) ,bwatangaje ko abubakishije amakaro yo mu bwogero bataka inzu z’ubucuruzi, batazasenyerwa ahubwo asaba kutayakorsha ko abari bafite umugambi wo kuyakoresha kubireka .

Mu minsi yashize, iki kigo cyandikiye inzego zitandukanye kizimenyesha ko atari byiza gukoresha amakaro yo mu bwogero mu gutaka ubwiza bw’inzu z’ubucuruzi mu mijyi itandukanye mu Rwanda.

Ni mu itangazo Rwanda Housing Authority yasohoye ku wa 11 Mata 2024, rivuga ko mu turere dutandukanye hakomeje kugagarara inkuta z’inzu zo hanze zubakishijwe amakaro asanzwe yaragenewe kubaka ubwogero.

Rwanda Housing Authority nk’ikigo Gishinzwe ibikorwa iby’ubwubatsi, kivuga ko gukoresha ayo makaro bitanga isura mbi ku nyubako bikagaragarira nabi abashyitsi n’abaturage bahasanzwe.

Iti ” Iyo amakaro yo mu bwogero iyo yubakishijwe inyuma ku nyubako, ni ibintu bitajyanye ndetse binagaragara nabi”

Iki kigo gikomeza kivuga ko hagendewe ku mategeko agenga imyubakire mu Rwanda ndetse n’iterambere rirambye, igira inama abantu gukoresha amakaro yagenewe inkuta z’inzu aho gukoresha ayagenewe gukoreshwa mu Bwogero.

ESE abayubakjishije bazasenyerwa? 

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo Gishinzwe Imiturire mu Rwanda (Rwanda Housing authority – RHA), RUKABURANDEKWE Alphonse, yabwiye UMUSEKE ko abakoze ikosa bakubakisha ayo makaro batazasenyrwa ahubwo baba bakwiye kubanza kugirwa inama.

Ati “ Ni amabwiriza duha abayobozi b’ibanze. Ntabwo ari ugusenyera abaturage, nta na rimwe dusenyesha abaturage, ibintu biba byarubatswe kandi byahawe umurongo. Ni amabwiriza kandi ni nazo nshingano zacu. Ni uguha abayobozi b’ibanze n’abandi mabwiriza mu rwego ngo tunoze imiturire.Ntabwo ari ukubwira abantu basenye.

Akomeza ati “Ubukangurambaga buzakomeza kugira ngo abantu babikore neza nta muturage uhungabanye. Niba ari amakosa akorwa, abantu barareba uburyo bayakosora nta kujya kuyombya leta cyangwa abaturage.” Niba umuturage yarubatse nabi atabigiriweho inama, umugira inama akareba uburyo azabikosora.”

Kuva muri 2023 mu turere dutandukanye mu Rwanda amazu y’ubucuruzi yatangiye gushyirwaho amakaro asimbura amarangi yari asanzwe akoreshwa.

Ni icyemezo cyafatwaga n’inzego z’ibanze, bagategeka abaturage gushyiraho amakaro hagamijwe gukesha isantere cyangwa igice cy’ubucuruzi .

Ni ibintu wasanga bitishimirwa na bamwe cyane ko hari abo byasabaga kujya gufata inguzanyo muri banki kugira ngo bavugurure izo nyubako.

Ivomo:Umuseke

0 Comments
Leave a Comment