Kayonza:Abagore batwite barishimira ko bapimwa SIDA igihe batwite
Bamwe mu bagore batwite nababyariye mu Kigo Nderabuzima cya Mukarange mu karere ka Kayonza bavuga ko iyo batwite bakajya kwa muganga bahita bapimwa virusi itera SIDA ndetse na mbere yo kubyara kugira ngo bamenye ubuzima bwabo nubwumwana uri mu nda ku buntu.
Ikigo cy′Igihugu cy′Ubuzima, RBC ivuga ko kugeza ubu abagore batwite bafite Virusi SIDA 98% babona imiti bisanzwe hakaba harimo icyuho cya 2%. Intego u Rwanda rufite ni ukugeza kuri 98% gusa ngo hari gukorwa ibishoboka byose ngo umugore utwite ufite Virusi itera SIDA afate imiti.Ku bana bavuka ku bagore bafite Virusi itera SIDA bakurikiranwa kugeza ku myaka ibiri bari ku ibere, abarangiza icyo gihe bafite iyo Virusi ni 1% bivuze ko 99% by′abana bavuka ku bagore bafite Virusi itera SIDA barangiza iyo myaka ibiri nta Virusi bafite.
Dr Basile Ikuzo, umuyobozi w′ishami rishinzwe kurwanya SIDA mu Kigo cy′Igihugu cy′Ubuzima RBC yavuze ko gikomeza gukora ubukangurambaga ku bagore batabyitabira kibumvisha ko kumenya uko bahagaze nyuma yo gusama bibafasha.
Yagize ati: Abagore batwite bakwiye kumenya ko mu gihe bamenye ko yasamye bakwiriye kugana ikigo nderabuzima, mu bizima bafatwa harimo nicyo gupimwa virusi itera SIDA kugira ngo babafashe kutanduza abana batwite kandi bahabonera inama zihagije ku buryo tubakangurira kwitabira bakabapima virusi itera SIDA kandi babikorera ku buntu.”
Bamwe mu bagore bavuze ko bakigera mu Kigo Nderabuzima cya Mukarange mu karere ka Kayonza basuzumwe virusi itera SIDA bakimenya ko batwite ndetse na mbere yo kubyara kugira ngo bamenye niba abana babo bafite ubuzima bwiza.
Akitegetse yavuze ko yitaweho nikigo nderabuzima kandi yipimishije ku bushake. Yavuze ko kwipimisha bifasha ababyeyi kumenya imyitwarire yabo.
Yagize ati: Nageze kwa muganga nsuzumwa indwara zitandukanye harimo na Virusi itera SIDA. Nipimishije ku bushake kuko nari ngiye kwisuzumisha inda nabyo barabinkorera.
Yakomeje agira ati: Maze kubyara abana batatu kandi hose bagiye bansuzuma. Icyo bifasha bituma umenya uko ugomba kwita ku mwana; niba waranduye ugafata imiti ndetse ugakurikiza inama za muganga kandi waba uri muzima ugakomeza kwitwararika kugira ngo SIDA ntuzayandure.
Uwera Janviere yagize ati: Natangiye kwipimisha inda yanjye ifite amezi abiri nigice banambwira uko ibisubizo bya virusi itera SIDA. Banshishikariza kurya indyo yuzuye no kunywa amazi ahagije ndetse na siporo.
Ikigo cyIgihugu cyUbuzima, RBC kivuga ko iyo umugore yanduye virusi itera SIDA yitaye cyane ku bintu bimwe na bimwe igihe atwite, ari ku bise no mu gihe cyo kubyara, ndetse no mu gihe cyo kwita ku mwana we, ashobora kwirinda kumwanduza virusi itera SIDA bombi bakagira ubuzima bwiza.Iyo umubyeyi asanze yaranduye virusi itera SIDA, muganga ahita amwandikira imiti igabanya ubukana agisama, mu mezi 3 asamye iyo bishoboka cyangwa nibura mu mezi 3 abanziriza kubyara. Akomeza gufata iyo miti igabanya ubukana bwa virusi itera SIDA igihe cyose yonsa.
Raporo ya RBC yasohotse mu mwaka wa 2023 ku miterere yubwandu bwa virusi itera Sida, indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsinda ndetse na Hepatite mu Rwanda, igaragaza ko guhera mu kwezi kwa Kamena 2022 kugeza muri Nyakanga 2023, abagore batwite 389,531 bitabiriye serivisi zo kwita ku buzima bwumubyeyi numwana uri mu nda.
Muri abo, ababyeyi byari bizwi ko basanzwe bafite virusi itera SIDA bari 5,558, mu gihe abandi 365,759 bapimiwe hamwe nabasanzwe bazwi hakabonekamo 1,421 bashya basanganywe virusi itera SIDA bangana na 0.4%.
0 Comments