Rwamagana:Urubyiruko rworoje bagenzi babo inka zifite agaciro ka Miliyoni 2

 

Abagize Inama yIgihugu yUrubyiruko mu karere ka Rwamagana (NYC) bagabiye urubyiruko bagenzi babo inka 4 zifite agaciro ka Miliyoni imwe nigice (2,000,000) mu rwego rwo kubafasha no guteza imbere imibereho y′urubyiruko no kubateza imbere mu bukungu.

Ni igikorwa cyabaye ku wa Gatanu, tariki ya 07 Kamena 2024, mu nteko rusange yurubyiruko mu karere ka Rwamagana.

Bamwe mu rubyiruko bahawe inka bashimira Leta y′u Rwanda yigisha urubyiruko gutera ingabo mu bitugu bagenzi babo baharanira gushakira urubyiruko rugenzi rwabo ko barushaho kugira imibereho myiza binyuze muri gahunda zitandukanye.

Dushimumukiza Ruth atuye mu murenge wa Fumbwe yavuze ko inka igihe kumubera umuyoboro witerambere nimibereho myiza ye nabamukomokaho.

Ati:" Mu bushobozi nari mfite ntabwo nabasha kwigurira inka kuko zisigaye zihenze kandi noneho nta kazi ngira. Nishimiye ko mfashijwe nkorozwa inka kandi niteguye kuyibyaza umusaruro binyuze mu buhinzi kuko nagorwaga no kubona ifumbire, iramfasha kwiteza imbere nkurubyiruko kuko mu muco wa Kinyarwanda ugahaye inka aba aguhaye ubukungu kandi navuga ko babundaze."

Ibi bishimangirwa na Turikumana Jean Bosco utuye mu murenge wa Nyakariro wavuze ko yahuraga nimbogamizi zo guhendwa nifumbire mu buhinzi bwimbuto akora ariko iki kibazo kikaba gikemutse.

Ati:" Nakoraga ubuhinzi bwimboga nkora ariko nkahura nikibazo cyifumbire ihenze aho naguraga mu baturanyi ku ngorofani nkishyura ibihumbi 10,000Frw ariko ubu iyi nka igiye kumfasha kubona ifumbire ayo nashoraga mukuyigura nyakoresha ibindi bikorwa. "

Yakomeje agira ati:" Guhabwa inka n′urubyiruko rugenzi rwanjye bindemamo icyizere no gukora nshishikaye kandi mfite imbaraga numwete ko ubuyobozi bw′igihugu cyacu budutekerezaho mu byo dukora no mu musanzu wo kubaka igihugu, biramfasha gukomeza gukorera igihugu no kwiyemeza kukigeza ku iterambere binyuze mu nka norojwe nabagenzi banjye."

Umuhuzabikorwa w′Inama y′Igihugu y′Urubyiruko mu Karere ka Rwamagana, Munyaneza Isaac yavuze ko inka uko ari 3 zatanzwe zahawe urubyiruko ruri mu myaka yurubyiruko rwashatse ingo,urubyiruko rwarokotse jenoside batarengeje imyaka 30, imfubyi zirera abandi kandi rufite aho kuzororera.

yagize ati: Twatanze inka ku rubyiruko rwifuza korora ariko rudafite akazi kinjiza amafaranga. Twifuza ko urubyiruko rwacu rworozanya binyuze muri gahunda twatangiye ya Girinka rubyiruko kandi inka turi gutanga zigomba kuba ari nkuru zitanga umusaruro ku buryo mu gihe gito zizajya zikamwa zigateza imbere imibereho yurubyiruko rwazihawe.

Umuhuzabikorwa Wungirije wInama yIgihugu yUrubyiruko ku Rwego rwIgihugu wari uhagarariye Minisiteri y′Urubyiruko, Nyamaswa Francis yavuze urubyiruko rugiranye igihango nabo baremeye kandi ko ari intambwe imaze guterwa nurubyiruko yo korozanya kandi ko urubyiruko rukwiye kwiyubaka rugateza imbere nigihugu.

Yagize ati:"Iki ni icyezere urubyiruko rutanga ku gihugu kandi ni ukwereka urubyiruko bagenzi babo ko bari kumwe mu guteza imbere imibereho ya buri wese no kurushaho kuba urubyiruko rwumumaro ku banyarwanda bose."

Inka zahawe urubyiruko zifite agaciro gasaga ibihumbi 500,000 byamafaranga y′u Rwanda kuri buri ika imwe.

Inama y′Igihugu y′Urubyiruko mu karere ka Rwamagana itangaza ko ifite intego yo koroza urubyiruko inka 14 mu mwaka wingengo yimari 2024/2025.

Umuyobozi w'Akarere ka Rwamagana Bwana Mbonyumuvunyi Radjab
Umuyobozi w'Akarere ka Rwamagana Bwana Mbonyumuvunyi Radjab
0 Comments
Leave a Comment