NCPD yatangije icyumweru cyahariwe abantu bafite ubumuga
Inama y’Igihugu y’Abantu bafite Ubumuga igiye kumurika inkoranyamagambo y’ururimi rw’amarenga Nyarwanda ikazafasha abatazi urwo rurimi ndetse n’abantu bafite ubumuga bwo kutumva no kuvuga.
Byatangajwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa NCPD, Ndayisaba Emmanuel, mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa Mbere tariki 27 Ugushyingo 2023, ubwo hatangizwaga ku mugaragaro icyumweru cyahariwe abantu bafite ubumuga.
Ni mu rwego rwo kwitegura Umunsi Mpuzamahanga w’abantu bafite ubumuga wizihizwa tariki 03 Ukuboza buri mwaka, ukazabera mu Ntara y’Iburasirazuba mu karere ka Ngoma.
Ndayisaba agira ati “Uyu munsi mpuzamahanga w’abantu bafite ubumuga, uzarangwa no kumurika inkoranyamambo y’Ururimi rw’amarenga Nyarwanda.
Kumurika inkoranyamagambo y’ururimi rw’amarenga, biri mu rwego rwo gukemura Ikibazo cy’abantu bafite ubumuga bwo kutumva no kuvuga”.
Mu cyumweru cyahariwe abantu bafite ubumuga, hazatangwa insimburangingo n’inyunganirangingo.
Mu bindi bikorwa bizakorwa, NCPD yavuze ko hatangwa serivisi zo kwita ku batishoboye nko kubaremera amacumbi n’ibindi bigamije guteza imbere abantu bafite ubumuga
Byitezwe ko hazatangwa inkoni zera, hagenzurwe inyubako zikorerwamo imikino n’imyidagaduro niba zorohereza abantu bafite ubumuga.
NCPD yishimira ko Siporo mu bantu bafite ubumuga imaze gutera imbere bityo uru rwego rukaba rumaze kugera ahantu hashimishije,hamwe rwageze no guhatanira igikombe cy′isi.
Ubuyobozi bw’Inama y’Igihugu y’abantu bafite ubumuga bwanagaragaje ko gushyira ubushobozi mu bantu bafite ubumuga, atari uguta igihe kuko na bo barabigaragaza.
Ku rundi ruhande, NCPD ivuga ko guheza abantu bafite ubumuga bigomba kuvaho burundu,ko n′abafite uburwayi bwo mu mutwe cyangwa ubumuga bwo mu mutwe bagomba kwitabwaho bakavurwa kuko uburwayi bwo mu mutwe iyo babufatiranye kare bukavuzwa bukira.
Insanganyamatsiko y’uyu mwaka igira iti ‘Dufatanye n’Abantu bafite ubumuga, tugere ku ntego zirambye’.
Umujyanama mu bijyanye n’ikoranarabuhanga, Bimenyane Félicien yagaragaje ko iri koranabuhanga ryamaze gutangira gukoreshwa, aho kuri ubu hamaze kubarurwa abantu bafite ubumuga 11092.
0 Comments