Nyagatare-Rwimiyaga:Urubyiruko ntirukozwa ibyo kwipimisha SIDA

Rumwe mu rubyiruko mu Karere ka Nyagatare ntirukozwa ibyo kwipimisha SIDA keretse gusa iyo habaye impamvu zirimo kubaka urugo cyangwa uburwayi.

Nyamara rumwe mu rubyiruko usanga hari urufite amakuru kuri SIDA ndetse n’urundi usanga ntacyo bakeneye no kubimenyaho.

 Uwase Alice, yasoje amashuri yisumbuye. Avuga ko abizi ko SIDA yandurira mu mibonano mpuzabitsina idakingiye kimwe no guhererekanya ibyuma bikomeretsa.

Yiyemerera ko amaze gukora imibonano mpuzabitsina idakingiye inshuro zirenze ebyiri kandi ngo ntarajya kwipimisha SIDA na rimwe uretse inshuro imwe gusa uwo bakoranye imibonano babanje kwipima bakoresheje uburyo bwa Ora Quick.

Ati “Sinakubeshya ko ntarabikora, byarabaye kandi uretse umwe twabanje kwipima dukoresheje uburyo bwo gukuba ku ishinya naho abandi ni ibisanzwe nyine kandi sinajya ku Kigo nderabuzima kwipimisha ndabitinya.

Umukobwa witwa Gasaro ufite imyaka 24 ukora mukabari ko mu Murenge Rwimiyaga avuga ko amaze imyaka ibiri (2), agakoramo kandi rimwe na rimwe agakora uburaya.Avuga ko kubera ko aho akorera hari amacumbi, hari ubwo umuntu amukenera bakaryamana kandi benshi ngo ni abadakoresha agakingirizo.

Yagize ati “Nawe niba ubishaka umbwire, icyumba ni 3,000frs iyo utarara, hanyuma jye urampa 4,000frs ukoreshe agakingirizo ariko nanakwizeye twasangiye ntakibazo wanakorera aho rwose.”

Uyu ariko nta makuru menshi afite ku ukuntu SIDA yandura kuko yizera ko umugabo wese usiramuye adashobora kwanduza.Nta gitekerezo cyo kujya kuyipimisha afite keretse ngo igihe cyo gushaka umugabo nikigera kandi nabwo abimusabye.

Nteziryayo Narcisse, Umukozi ushinzwe gahunda mu muryango mpuzamahanga w’Abanyamerika, wunganira Minisiteri y’ubuzima mu gukumira ubwandu bushya bwa Virusi itera SIDA no gufasha abanduye AHF-Rwanda, arasobanura uko ubu buryo bwo kwipima bukorwa ndetse hari n’igisubizo atanga kubo butageraho uko bikwiye.

yagize ati:”ora quick, ni uburyo bwo kwipima virusi itera SIDA, yasanga yaranduye akajya kwa muganga kugira ngo bamupime, basanga yaranduye koko, bakamukurikirana.Tuba twazanywe mu bukangurambaga,kugira ngo, tutwereke abaturage,ariko nyuma y’ubukangurambaga nt’ahandi wadusanga ku buntu, kuko turi mu mafarumasi gusa,kugira ngo abantu batugure n’ubwo ikiguzi kikiri hejuru ya 3000frw, ariko hazakomeza gukorwa ubuvugizi kugira ngo ikiguzi kimanuke, turi gukorana n’abafatanyabikorwa. Tuzakomeza gufasha abaturage ku ikoreshwa ryako ndetse no kugabanya igiciro cyako, kuko byagaragaye ko hakiri abantu badashaka kujya kwa muganga, bakaba bashaka kwipima ku giti cyabo”.

Ubuyobozi bw′Akarere ka Nyagatare buvuga ko bufite ibigo nderabuzima 20 n′ibitaro bikuru by′Akarere hose uhasanga udukingirizo ku buntu gusa ngo hamwe n′abafatanyabikorwa bwiyongereye byafasha buri wese mu kongera ubwirinzi bwo kwandura Virusi Itera SIDA.

Akarere ka Nyagatare niko kanini mu gihugu gatuwe n’abaturage bagera ku 700,000, batuye mu mirenge 14, utugali 106 n’imidugudu 628, gafite ibitaro by’akarere 1, ibigo nderabuzima 20 n’amavuriro y’ibanze 54.

0 Comments
Leave a Comment