Musanze:Ishuri ry'imyuga ACLINE STAR TRAINING CENTER ryabaye ubukombe

.
Guverinoma Y’u Rwanda Yashyizeho Politiki Yo Guteza Imbere Imyuga N’ubumenyingiro Nka Kimwe Mu Bisubizo Byo Guhangana N’ubushomeri Bwugarije Benshi Mu Rubyiruko Rwarangije Amashuri Ndetse Nurwacikirije Amashuri,mu Guteza Imbere Ibikorerwa Mu Rwanda ‘made In Rwanda’, Hagamijwe Gutuma Ruba Igihugu Gifite Ubukungu Buciriritse. Abanyeshuri By’umwihariko Abakobwa Bashishikarizwa Kwiga Imyuga Ndetse Bafashwa Kwihangira Imirimo Ngo Batange Umusanzu Wabo Mu Iterambere Ry’igihugu. Ishuri Ry’imyuga Rya Acline Star Training Center Riherereye Mu Karere Ka Musanze ,umurenge Wa Muhoza ,akagari Ka Mpenge Mu Ntara Y’amajyaruguru, Rimaze Igihe Kinini Ritangiye, Ni Rimwe Mu Yubatse Izina Cyane Mu Bijyanye No Kwigisha Gutwara Imodoka No Kuzikora, Gutunganya Imisatsi ,guteka N'ubudozi . Buri Mwaka Abagera Ku 100 Banyura Muri Iki Kigo Biga Amasomo Atandukanye, Muri Bo 80 Bakajya Ku Mirimo Yo Kudoda , Gutunganya Imisatsi Ndetse No Guteka. Mu Kiganiro Ijarinews.com Yagiranye N’abantu Batandukanye Ubwo Yari Yasuye Iri Shuri Rya Acline Star, Bagaragaje Ko Rifite Byinshi Bidasanzwe Mu Kwigisha, Kuko Nk’abiga Kudoda Bibasaba Amezi Macye, Gusa Abiga Guteka,gutunganya Imisatsi No Gukanika Imodoka Bakaba Biga Igihe Cy'amezi Atandatu Gusa. Mu Byo Abanyeshuri Banyura Muri Iki Kigo Bigishwa Harimo Gutinyuka, Kugira Ubuhanga N’ikinyabupfura Mugutunganya Imisatsi ,kudoda N'ubudozi. Uwera Patrick Ukora Muri Hoteli , Ni Umwe Mu Bize Mu Ishuri Ry’imyuga Rya Acline Star Training Center Avuga Ko Umubare Munini W’abarirangijemo Bitwara Neza Ku Isoko Ry’umurimo. Yagize Ati “njye Narangije Muri Acline Star Mpita Mbona Akazi Ko Gutegura Ifunguro Muri Hoteli Ikomeye Muri Kigali, Kandi Uretse Nanjye N’abandi Bahigiye Kudoda Ndetse No Gutunganya Imisatsi Ntawe Ujya Ubura Akazi Kubera Ko Abantu Benshi Bahizera Kandi N’imikorere Yaho Yivugira.” Umuyobozi Mukuru ,bwana Ndahayo Jean Népomuscène, Na We Yahamirije Ijarinews Ko Ibanga Bakoresha Ari Ukwigisha Mu Magambo Bigendanye No Gushyira Mu Bikorwa,ndetse Abanyeshuri Baharangije Bakaba Babashakira Aho Bakorera Imenyerazamwuga(stage),ndetse Bakabashakira N'akazi. Yagize Ati “kubera Ko Hano Ibyo Baba Biga Baba Banabishyira Mu Bikorwa, Usanga Nta Munyeshuri Wize Aha Ujya Ubura Akazi Kubera Ko Abantu Benshi Bazi Ko Abanyeshuri Banyuze Aha Baba Bafite Ubushobozi N’ubumenyi Bufatika,iyo Bageze Ku Isoko Ry'umurimo Ntibashobora Kubura Akazi .” Yakomeje Agira Ati “ Buri Mwaka Mu Banyeshuri 3406 Bamaze Kuharangiriza,abasaga 2065 Twabashakiye Akazi Abandi Bari Kwimenyereza Umwuga Hanze Y'igihugu." Bwana Nahayo Jean Nepomuscéne Akaba Yashimiye N'abaterankunga Badahwema Kumuba Hafi ,mugufasha Buri Munyeshuri Wese Wiga Muri Acline Star Mu Kwishyura Amafaranga Y'ishuri No Kubafasha Kubona Imenyerezamwuga Mu Bihugu Byo Hanze. Akaba Yasoje Akangurira Urubyiruko Kwitabira Kuza Kwiga Imyuga Muri Acline Star Training Center Kuko Batangiye Kwandika Abanyeshuri Bashya. Abashaka Kwiyandikisha Bahamagara Kuri Telefone Igendanwa ±250788991180
ACLINE STAR TRAINING CENTER umunyeshuri uhasoje ku isoko ry'umurimo ntawamusubiza inyuma
ACLINE STAR TRAINING CENTER umunyeshuri uhasoje ku isoko ry'umurimo ntawamusubiza inyuma
Abiga gutunganya imisatsi nabo bari mubaza ku isonga muri ACLINE STAR
Abiga gutunganya imisatsi nabo bari mubaza ku isonga muri ACLINE STAR
Abanyeshuri biga guteka babyigana umurava
Abanyeshuri biga guteka babyigana umurava
Gukanika imodoka muri ACLINE STAR n'abakobwa ntibahejwe mukubyiga kandi bagasoza babizi neza
Gukanika imodoka muri ACLINE STAR n'abakobwa ntibahejwe mukubyiga kandi bagasoza babizi neza
Abanyeshuri bishimira impamyabumenyi bakuye muri ACLINE STAR
Abanyeshuri bishimira impamyabumenyi bakuye muri ACLINE STAR
Umuyobozi wa ACLINE STAR TRAINING CENTER Bwana Ndahayo Jean Nepomuscéne
Umuyobozi wa ACLINE STAR TRAINING CENTER Bwana Ndahayo Jean Nepomuscéne
0 Comments
Leave a Comment