Mu Rwanda:Indwara zo mu kanwa n′izamenyo ni zimwe muzibasira abana bato
mu Rwanda Hizihijwe Umunsi Mpuzamahanga Wahariwe Kurwanywa Indwara Zo Mu Kanwa Usanzwe Wizihizwa Kw’isi Taliki Ya 20 Ukwezi Kwa Gatatu Buri Mwaka.insanganyamatsiko Y'uyu Mwaka "terwa Ishema No Mu Kanwa Kawe".
aho Iki Gikorwa Cyakorewe Ku Rwunge Rw’amashuri Abanza Ya Kacyiru Ahiga Abana Basaga Ibihumbi 5 ,hatangwa Amasomo Ku Bana Bato Ku Kugira Isuku Yo Mu Kanwa,hanasuzumwa Abana Bose Ndetse Banahabwa Ibikoresho,harimo Umuti Wo Mukanwa (colgate )ndetse N′uburoso.
indwa Zo Mu Kanwa N’iz’amenyo Ni Zimwe Mu Zibangamiye Ubuzima Bw’abanyarwanda, By’umwihariko Icyiciro Cy’ibasiwe N’iyi Ndwara N’ Abana Bato Nkuko Ikigo Cy’ubuzima Rbc Kibitangaza Gifatanyije N’ Urugaga Rw’abaganga B’amenyo .
kwita Ku Buzima Bwo Mu Kanwa Ni Ingenzi Cyane Kuko Akanwa Gafatiye Runini Ubuzima Bwa Muntu Muri Rusange . Gukaraba Kabiri Ku Munsi Mu Kanwa Woza Amenyo Niwo Muti Wonyine Ubasha Kurinda Indwara Zo Mu Kanwa. Gusa Nubwo Abana Bakiri Bato Ngo Bahura N’icyo Kibazo Cyiganje Ku Gutoboka Amenyo No Kurwara Ishinya,abenshi Muri Bo Bamara Igihe Batoza Amenyo Kandi Bakunze Kurya Cyane Ibintu Bibamo Isukari Nyinshi.
dr.pascal Ndayizeye ,umuganga Mu Bitaro Bya Kanombe Akaba Umuganga W′amenyo N′indwara Zo Mukanwa , Avugako Ababyeyi Bafiite Uruhare Runini Mu Kurinda Abana Babo Iyi Ndwara ,anaburira Aboza Amenyo Bakoresheje Ibiti Cyangwa Amakara Ko Byatuma Amenyo Yabo Yangirika Cyane,anakangurira Abantu Kwipimisha Indwara Z'amenyo No Mu Kanwa Byibura Kabiri Mu Mwaka.
yanakomeje Akangurira Ababyeyi Ko Umwana Akeneye Ko Umwigisha, Akeneye Ko Uhozaho Ukamubwira Ati Iyo Uriye Bombo, Iyo Uriye Ibisuguti Ntiwoze Mu Kanwa Biratuma Amenyo Acukurika, Ubwo Ni Ubumenyi Bukwiye Guhabwa Abana Guhera Bagitangira Mu Kiburamwaka Ukaza Mu Mashuri Abanza Nkuko Bavuga Ngo Igiti Kigororwa Kikiri Gitoya Abana Bakwiye Kwigishwa Byaba Na Byiza Nubwo Igihigu Cyacu Kitari Cyagira Ubushobozi Buhagije Ariko Nko Mumashuri Abanza Hakongerwamo Isomo Ryigisha Uburyo Ubuzima Bwo Mu Kanwa Uko Buhagaze Icyo Umwana Yakora Kugirango Abyirinde.muri Gahunda Yo Guharanira Ko Abanyarwanda Bagira Ubuzima Bwiza Bwo Mu Kanwa.
ikigo Cy’ubuzima Mu Rwanda Rbc, Gitanga Ubutumwa Ku Banyarwanda Muri Rusange Kwitwararika Ubuzima Bwo Mu Kanwa , By’umwihariko Ababyeyi Bakita Ku Byo Bagaburira Abana Byiganjemo Ibifite Isukari Nyinshi Kuko Itera Gucukuka Kw’amenyo.
irène Bagahirwa Ni Umuyobozi W’ishami Rishinzwe Kurwanya Indwara Zitandura Harimo N′ubuzima Bwo Mu Kanwa Muri Rbc Yagize Ati:"
ntidutegereze Ko Amenyo Y’umwana Amara Kuba Umukara Cyangwa Amara Kwangirika Kugirango Tujye Twamujyana Kwa Muganga Kandi Tukabarinda Ya Masukari Menshi, Tuzi Yuko Umubyeyi,umwana Iyo Dutashye Tumuzanira Bombo, Tumuzanira Amabiswi ,tumuzanira Mbega Ibirimo Amasukari Menshi, Ibyo Bintu Uretse No Kwica Amenyo Ntanubwo Ari Byiza Kubuzima Bw’abana Bacu Ndetse Natwe Muri Rusange, Nuko Rero Twabarinda Ibyo Binyamasukari Bihoraho Ndetse Tukabakangurira Cyane Cyane Yuko Kugira Isuku Ihagije Yo Mukanwa Ndetse No Koza Mukanwa Byibura Kabiri K′umunsi."
mu Rwanda , 67%nibo Boza Mu Kanwa Inshuro Imwe Ku Munsi,19,3%boza Mu Kanwa Inshuro Ebyiri Ku Minsi .1% Na Babasha Kwivuza Indwara Z’amenyo Kubushake Nkuko Rbc Ibitangaza.
0 Comments