Kuri uyu wa Gatatu taliki 8/11 Ganza TV iratangiza kumugaragaro shene nshya

Kuri uyu wa Gatatu tariki 08 Ugushyingo 2023, Startimes – Rwanda iratangiza kumugaragaro shene ya televiziyo izajya yerekana ibiganiro na filime mpuzamahanga mu rurimi rw’ikinyarwanda.

Ganza TV, itangijwe mu Rwanda nyuma y’ubushakashatsi bwemeje ko hari abakunda filime zo mu mahanga ariko ntizibagirire akamaro nyakuri kuko hari amasomo menshi aba azirimo batiga kubera kutumva ururimi mu buryo bwuzuye.

Kureba filimi ubusanzwe bigira imimaro irimo guhembura ubwonko, kuruhura, kwigisha no Kunezeza amarangamutima y’abazireba cyangwa kwibutsa ahashize habo, bigatera abantu kugira inyifato nshya mu hazaza habo.

Iyi televiziyo yatangiye kugaragara kuri ya 103 ku bakoresha anteni y’udushami kuva mu ntangiriro z’ukwezi k’Ugushyingo 2023.

Ni mu gihe abakoresha igisahani bayirebera kuri shene ya 460, ikerekana filime zose mu Kinyarwanda.

Startimes yazanye uburyo bwo kwereka abanyarwanda ibiganiro mu buryo bwihariye nyuma yo gutangiza Magic Sport yerekana imikino y’umupira w’amaguru w’amakipe yo mu Rwanda, bafatanyije n’Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru (RBA).

Ganza TV ikora amasaha 24/7 ikerekana ibiganiro mpuzamahanga by’imyidagaduro na filime zirimo izo muri Amerika y’Amajyepfo, Filipine, Turikiya, Nigeria, Uganda, Kenya, Tanzania ndetse n’ahandi.

Frankly Wang, Umuyobozi Mukuru wa Startimes mu Rwanda yagize ati “Twebwe nka Startimes biratunezeza iyo twatanze serivisi nziza ku bakiliya.

Twabanje gukusanya ibitekerezo mu bafatabuguzi bacu, bidutera kumenya ko ari ingenzi gutangira kubagezaho ibi biganiro mpuzamahanga.

Ubu tuzanye Ganza TV, umuyoboro udasanzwe kandi ushimishije uzafasha abantu kwishima nta mbogamizi y’ururimi.

Turabizeza kandi ko ababana na Startimes batazahwema kwishimira ibyiza dukomeje kubagezaho”.

Startimes itanga serivisi ku bakoresha televiziyo basaga miliyoni 45 mu bihugu bisaga 30, mu myaka isaga 35 ivutse. 

Ifite amashene asaga 700 icishaho ibiganiro birimo ibyo muri Afrika no ku yindi migabane.

Imvano:Imvaho nshya

 

0 Comments
Leave a Comment