Manirakiza Theogene yasabiwe imbabazi na Nzizera kubyaha yamuregaga

Umunyamakuru Theogene Manirakiza arasaba urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge gusesa icyemezo kimufunga by’agateganyo ku cyaha cyo gukoresha ibikangisho aregwa.

Manirakiza w′Ukwezi TV ikorera kuri You Tube avuga ko urukiko rw’ibanze rwa Kagarama rwategetse ko afungwa by’agateganyo rushingiye ku mvugo z’abatangabuhamya bavuze ibyo batahagazeho.

Mu iburanisha ryo ku wa mbere hasomwe ibaruwa yanditswe na Nzizera Aimable avuga ko asabira imbabazi umunyamakuru Manirakiza ngo akurikiranwe ari hanze.

Gusa uyu munyamakuru avuga ko Nzizera yari akwiye kuvugisha ukuri ko yamubeshyeye aho kumusabira imbabazi ku byaha we atemera ko yakoze.

Mu mwenda w’iroza w′imfungwa mu Rwanda, umunyamakuru Theogene Manirakiza yabwiye urukiko ko asaba iseswa ry’icyemezo kimufunga by’agateganyo kuko cyashingiye ku mpamvu zitari zo.

Manirakiza avuga ko abatangabuhamya bashingiweho batavuze ibyo babonye ahubwo ko basubiyemo ibyo babwiwe na Nzizera uvuga ko yatewe ubwoba n’uyu munyamakuru.

Ikindi kivugwa na Manirakiza ni uko abatangabuhamya bumviswe umwe ari umukozi wa Nzizera, undi akaba inshuti ye, bityo ko bafite inyungu mu kumuvugira uko abishaka .

Ku buryo butunguranye, mu rukiko hasomwe ibaruwa bivugwa ko yanditswe n’umunyemari Aimable Nzizera wabaye intandaro y’ifatwa n’ifungwa rya Manirakiza.

Muri iyo ibaruwa, uyu mucuruzi avuga ko kuri we yahaye imbabazi umunyamakuru yaregaga kumukangisha kumusebya nyuma y’ibiganiro bagiranye.

Asaba ko urukiko rwashishoza rukaba rwamukurikirana adafunze kugira ngo ajye kwita ku muryango.

Ku ruhande rwe Manirakiza yemera ko yavuganye na Amaible Nzizera kandi ko yari yamenye ko afite umugambi wo kureka ikirego.

Gusa uyu munyamakuru asanga byari kuba byiza iyo Nzizera abwiza ukuri urukiko ko yamureze ibinyoma aho kubyita kumuha imbabazi kandi we atemera icyaha.

Umwunganira mu mategeko Jean Paul Ibambe avuga ko iyi baruwa ikwiye kwiyongera ku mpamvu zafasha urukiko kurekura Manirakiza agakurikiranwa adafunzwe.

Umunyamakuru Théogène Manirakiza w′Ukwezi TV yatunguwe no kuregwa icyaha cyo gukangisha gusebanya atari cyo yafatiwe

 

0 Comments
Leave a Comment