Rusizi:Ubuyobozi bugiye kurushaho kunoza ubuziranenge ku biribwa bihabwa abana ku mashuri

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rusizi buravuga ko bwishimiye kuba Ikigo cy’Igihugu gitsura ubuziranenge (RSB) cyarateguye ubukangurambaga bugamije guhugura abagira uruhare mu kugaburira abana ku ishuri hagamijwe kubahugura ku iyubahirizwa ry’amabwiriza y’ubuziranenge bw’ibiribwa bihabwa abana ku mashuri, bityo bukemeza ko bugiye kurushaho gufasha ibigo by’amashuri gutegurira abanyeshuri amafunguro yujuje ubuziranenge.

Ibi ni ibyaragutsweho na Habimana Alfred, Umuyobozi w’Agateganyo w’Akarere ka Rusizi, ubwo kuri uyu wa 6 Ukuboza 2024, muri aka karere abafite aho bahuriye no kugeza ku mashuri ibiribwa, ababitegura n’abayobozi b’ibigo by’amashuri, bahugurwaga n’inzobere mu by’ubuzirenge z’Ikigo cy’Igihugu gitsura ubuziranenge (RSB), hagamijwe gufasha abanyeshuri gutegurira abana ibiryo byujuje ubuziranenge.

Meya Habimana Alfred yavuze ko ubu bukangurambaga bwa RSB ari ingirakamaro ndetse bugiye kubafasha kurushaho kwimakaza ubuziranenge bw’ibiribwa bihabwa abana ku ishuri.

Yagize ati: "Iyi gahunda yo gukangurira abategura ibyo kurya bigaburwa mu mashuri kuva bivuye mu murima kugera ku isahani ivuze ikintu gikomeye cyane ku karere ka Rusizi, muzi ko ibyokurya bidateguye neza bigira ingaruka ku mubiri"

Akomeza agira ati: " ubu bukangurambaga rero buradufasha ikintu kinini cyane, uhereye kuri bariya bahinzi bakamenya uko bahinga, ababisarura bakamenya uko babisarura neza, ababishyira mu bubiko bamenye neza uko babibika, ndetse na bariya babiteka kugera bigeze ku isahani, rero ni amahugurwa twitezemo ikintu gikomeye cyane kandi twiteze ko bizahindura imibereho ndetse n’ibicungira ya school feeding (gahunda yo kugaburira abana ku mashuri.

Umukozi w’shami rishinzwe gufasha inganda nto n’iziciriritse kubahiriza amabwiriza y’ubuzirange muri RSB Ndahimana Gerome yavuze ko kugira ngo umuhinzi agire ibihingwa byujuje ubuziranenge agomba guhitamo umurima uri ahantu hatuma bya bihingwa yahinze byera byujuje ubuziranenge.

Yagize ati: “Ufite nk’umurima uri munsi y’ahantu hari uruganda rutunganya ibyuma cyangwa uri ahantu haturuka amazi y’uruganda rutunganya impu kandi baba bongeyemo ibinyabutabire. Iyo ayo mazi amanuka ajya muri wa murima wazisanga bya binyabutabire byarabaye byinshi bikazamukira ku bihingwa bikazarinda bisoreza ku byo

Umuhinzi Mukasine Meresiana ati: “Nk’abahinzi dukeneye kongererwa amahugurwa adufasha guhinga cyinyamwuga kuko nko mu gihe cy’izuba bakatwigisha uko bavomerera imbuto bigatanga umusaruro ugira ubuziranenge."

Akarere ka Rusizi kabaye aka gatanu kabereyemo ubukangurambaga bwo guhugura abagite aho bahuriye n’itegurwa ry’amafunguro ahabwa abana ku ishuri, aho bahabwa inyigisho zigamije kubahugurira gushyira mu bikorwa amabwiriza y’ubuziranenge agenga uruhererekane rw’itegurwa ry’ibyo kurya bitangwa ku mashuri.

Ni ubukangurambaga bwateguwe n’ikigo cy’igihugu gitsura ubuziranenge (RSB) gifatanije na Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda ku nkunga y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku biribwa (WFP).

Nahimana Gerome umukozi wa RSB
Nahimana Gerome umukozi wa RSB
Umuyobozi w'Akarere ka Rusizi
Umuyobozi w'Akarere ka Rusizi
0 Comments
Leave a Comment