Umuyobozi wa RSB yaburiye ibigo bishyira Peteroli mu ifunguro ry′abanyeshuri ko ibizafatwa bizahanwa
Mugutangiza gahunda y′ubuziranenge irebana no kugaburira abana ku mashuri hatanzwe umuburo k′ubigo by′amashuri bitunganya ifunguro bagashyiramo Peteroli ko byagira ingaruka nyinshi ku bana.
Taliki 29 Ugushyingo 2024 mu Karere ka Burera mu Kigo cy′Ubutore cya Nkumba hizihirijwe ku rwego rw′Igihugu Umunsi Mpuzamahanga w′Ubuziranenge 2024, hazirikanwa insanganyamatsiko igira iti:"Tunoze ubuziranenge bw′ibiribwa dushyigikire ubuzima bwiza n′uburezi bufite ireme kuri bose"
Ibi birori byitabiriwe na Guverineri Mugabowagahunde Maurice ,Umuyobozi Mukuru wa RSB Bwana Murenzi Raymond ,Abayobozi b′Uturere n′abandi....
Umuyobozi w’Agateganyo w’Ishami rishinzwe gahunda ya School Feeding muri Minisiteri y’Uburezi Mukamugambi Théophila akaba yashimiye RSB kuba insanganyamatsiko yaganishije kuri gahunda yo gufatira ifunguro ku ishuri .
Yakomeje avuga ko ubuziranenge bw′ibiribwa mu mashuri bwitabwaho haba mukubyakira,mu bubiko bw′ishuri ,aho butegurirwa ,ababitegura ,aho bifatirwa n′uburyo ibyakoreshejwe muri iyo gahunda bisukurwamo.
Yasoje avuga ko Minisiteri y′Uburezi ishishikariza ibigo by′amashuri kwita kubuziranenge bw′ibiribwa nkuko bikubiye mu ibibaruwa Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y′Uburezi yageneye abayobozi b′ibigo by′amashuri ku wa 12Mata 2024 na 7 Ukwakira 2024.
Umuyobozi Mukuru wa RSB, Murenzi Raymond yavuze ko kwimakaza ubuziranenge mu bigo by’amashuri bigamije gukemura ibibazo byagiye bigaragara muri gahunda y′abanyeshuri bafata ifunguro rya saa sita ku ishuri.
Yagize ati: “Hari ibibazo twagiye tubona muri gahunda yo kugaburira abana ku ishuri , birebana no kudakoresha amabwiriza y’ubuziranenge igihe hategurwa amafunguro, bituma haba ingaruka nyinshi no gukoresha nabi umutungo wa Leta, bigira ingaruka ku bana bagaburirwa ifunguro, mwagiye mwumva aho bagabura ibiribwa byatumye abana barwara, bishobora kuviramo bamwe na bamwe urupfu.”
Akaba yaburiye ibigo bitegura amafunguro y′abanyeshuri bagashyiramo Peteroli kuko byagira ingaruka nyinshi kubuzima bwabo.
Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Maurice Mugabowagahunde, yavuze ko ubu bukangurambaga buje bwiyongera kuri gahunda ya Dusangire Lunch .Yavuze ko ubu byose bigiye gukemuka, kandi ko ibibazo abana bahuraga nabyo byatewe no kurya ibiryo bitujuje ubuziranenge bigiye gucika.
Mu kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Ubuziranenge, inganda n’ibigo bigera kuri 17 byahize ibindi mu marushanwa yo ku rwego rw’igihugu mu buziranenge bashimiwe
Iyi gahunda kandi izatangizwa n’ubukangurambaga ku mabwiriza y’ubuziranenge bw’uruhererekane rwo gutegura amafunguro ahabwa abana ku ishuri muri gahunda ya School Feeding.Biteganyijwe ko izatangirira mu Turere 11 aritwo: Burera, Rubavu,Rutsiro,Karongi,Rusizi,Nyamagabe,Nyaruguru,Huye,Kayonza,Nyagatare,Gasabo.
0 Comments