Rwamagana :Mu kwizihiza umunsi w′Umuganura abaturage bamuritse ibyo bejeje
mu Kw
kimwe N′ahandi Mu Gihugu, Ku Wa Gatandatu Tariki 04 Kanama 2023 Hirya No Hino Mu Karere Hizihijwe Umunsi W′umuganura. Mu Akagari Ka Bushenyi Mu Murenge Wa Mwulire Niho Ibirori Byo Kwizihiza Umunsi W′umuganura Ku Rwego Rw′akarere Byabereye Tuzirikana Insanganyamatsiko Igira Iti" Umuganura, Isôoko Y′ubumwe N′ishingiro Ryo Kwigira"
ni Ibirori Byitabiriwe Na Guverineri W′iburasirazuba Gasana Emmanuel,n′abayobozi B′akarere Ka Rwamagana Ndetse N′inzego Z′umutekano.
mu Butumwa Bwe, Guverineri Gasana Emmanuel Yavuze Ko Umuganura Ari Ipfundo Riduhuza Twebwe Nk’abanyarwanda Kuko Igihugu Kitagira Umuco Kirazima. Yashimangiye Ko Bazakomeza Gusigasira Ibiri Mu Muco Nyararwanda Kugira Ngo Koko Ibiduhuza Bikomeza Kuba Umusemburo W’ubumwe Bwacu Ndetse N’imbaraga Twese Twifuza Kugira Ngo Turusheho Gukomeza Gutanga Umusanzu Nyakuri Mu Kubaka U Rwanda. Yaboneye Gusaba Abaturage Gusigasira Ibyo Bagezeho Bakabirinda Kwangirika Kugira Ngo Bitaba Intandaro Yo Gusubira Inyuma Kandi Intego Ari Uko Abaturage Bakomeza Gutera Imbere Mu Mibereho Yabo Ya Buri Munsi.
kuri Uyu Munsi Abaturage Bamuritse Ibyagezweho Mu Buhinzi N′ibikomoka Ku Nganda. Gasana Emmanuel Yashimiye Abaturage Kubera Uburyo Bakomeje Kwiteza Imbere .
ibirori Byashojwe No Gutanga Amashimwe Kubayobozi N′abafatanyabikorwa Bagize Uruhare Mu Iterambere Ry′umurenge Wa Mwulire, Mu Yindi Mirenge Igihe Akarere Ka Rwamagana Bakoze Ubusabane Hagati Y′abayobozi N′abaturage Basangira Ibyo Bejeje.
0 Comments