Rwamagana-Ntunga:Barakangurirwa guhindura imyumvire ituma abagabo batitabira kwisiramuza

 

Mu gihe ubushakashatsi bugaragaza ko kwisiramuza bifasha abagabo kugira isuku no kugabanya ibyago byo kwandura icyorezo cya Sida n’izindi ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina ugereranyije n’abadasiramuye, bamwe mu baturage bo mu Karere ka Rwamagana mu murenge wa Ntunga ngo ntibakozwa ibyo kwisaramuza kubera imyumvire.Hari abaturage ngo baba bavuga ko badashaka guhindura uko bavutse bameze nubwo ngo batayobewe akamaro ko kwisiramuza.

Umuturage umwe wo mu murenge wa Ntunga avuga ko nubwo we yamaze kwisiramuza ariko hari bagenzi be benshi batarabyitabira kandi ahanini bigaterwa n’imyumvire mike kuri iyi gahunda.

Ati: “Impamvu bamwe batisiramuza ni imyumvire baba bafite kuko numvishe bavuga ngo birababaza kugusiramura kuko bagusiramura wumva, abandi ukumva ngo guhindura uko Imana yakuremye ni icyaha. Mbese ahanini n’imyumvire nta kindi.”

Undi na we yunzemo ati: “Abatarabyitabira nyine usanga ari ya myumvire ngo guhindura uko umuntu yavutse ntibabikora ariko ugasanga rero hatarakozwe ubukanguramba buhagije ku buryo bose babyumva.”

Ibi byavuzwe mu gihe ikigo cy′Igihugu cy′Ubuzima ( RBC) kiri mubukangurambaga muri aka karere mu isoko rya Ntunga ,akaba ari igikorwa cyakanguriraga abaturage kwisiramuza kubushake ndetse no gukoresha agakingirizo .

Bamwe mu rubyiruko baganiriye n′Ijarinews bemeza ko iki gikorwa ari cyiza gusa ngo hari abataracyumva neza,bagasaba ko ubukangurambaga bwahoraho .

Umwe yagize ati: “Kutwegereza gahunda yo kwisiramuza ni byiza ariko hari imbogamizi z’uko tubikora mu ibanga kubwo gutinya kubibwira ababyeyi, bamwe mu babyeyi ntabwo babyumva kandi kubikora mu ibanga bikugiraho ingaruka kuko utitabwaho. Byaba byiza n’ababyeyi bigishijwe akamaro ko kwisiramuza ndetse no gufasha abana babo kubikora.”

Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima[RBC] kigaragaza ko zimwe mu mpamvu zituma abagabo batisiramuza ari ukugendera ku muco wa kera no kumyumvire imwe n′imwe ndetse bakumva ko ari igikorwa cy′abakiri bato ,kubitinya ndetse n′ibindi.

RBC ikangurira abagabo mu byiciro byose kwitabira iki gikorwa cyo kwisiramuza, kuko biri mu birinda kwandura virusi itera SIDA ndetse bikanongera isuku.

Iki kigo kigaragaza kandi ko kwisiramuza bidakuraho kuba wakwandura virusi itera SIDA, kuko n’usiramuye yandura, itandukaniro rikaba mu kwandura ku muntu wisiramuje n’utarisiramuje, kuko uwisiramuje aba afite amahirwe yo kutandura ku kigero cya 60%.

Kwisiramuza bigira akamaro kanini twavuga nko kurinda kwandira byihuse indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina. Bivugwa kandi ko umugabo wisiramuje kwandura indwara zimwe na zimwe nka kanseri ifata ku gitsina gabo biba bigoye cyane kurusha utarisiramuje.

0 Comments
Leave a Comment