Minisiteri y′Ubutegetsi yatangaje ibikorwa bizakorwa mu muganda isoza ukwezi kwa Kanama 2023
minisiteri Y’ubutegetsi Bw’igihugu, Minaloc, Yatangaje Bimwe Mu Bikorwa Bizakorwa Ku Muganda Usoza Ukwezi Kwa Kanama 2023.
minaloc Yatangaje Ko Umuganda Uzaba Ku Wa 26 Kanama 2023 Kandi Ukabera Ku Rwego Rw’umudugudu.
umuganda Uzibanda Ku Bikorwa Birimo Gucukura, Gusibura Imirwanyasuri, Kubakira Abatishoboye Amacumbi N’ubwiherero.
minisiteri Y’ubutegetsi Bw’igihugu Ibinyujije Ku Mbuga Nkoranyambaga Zayo, Igaragaza Ibindi Bikorwa Ku Munsi W’umuganda.
hazangwa Ndetse Hanakorwe Imihanda N’ibiraro, Hakorwe Ibikorwa By’isuku N’ibindi.
umuganda N’igikorwa Cy’abanyarwanda Gikomoka Mu Migirire N’imigenzereze Ya Kinyarwanda, Aho Gifite Inkomoko Ku Migirire Gakondo Ku Gikorwa Cyitwaga ‘umubyizi’ Aho Abavandimwe, Incuti N’umuryango Bishyiraga Hamwe Bagamije Gukorera Umwe Muri Bo Igikorwa Mu Rwego Rwo Kumufasha Ku Mpamvu Zinyuranye.
abanyarwanda Bafatiye Kuri Iyo Mugirire, Muri 1962 Batangiza Umuganda Nk’ibikorwa Byo Gufasha Igihugu Mu Iterambere.
umuganda Watangiye Gukorwa Mu Rwana Muri 1962 Ari Igikorwa Ngaruka Cyumweru Cyakorwaga N’abanyarwanda Bose Bujuje Imyaka Y’ubukure Mu Rwego Rwo Gufasha Igihugu.
umuganda Kandi Waje Guhinduka Gahunda Ya Leta Muri 1974 Ushyirwamo Imbaraga, Gusa Abanyarwanda Bari Batarasobanukirwa Neza Akamaro K’umuganda Mbese Bawufataga Nk’ibikorwa By’agahato.
muri 1994 Ubwo Habaga Jenoside Yakorewe Abatutsi, Umuganda Wavuyeho Wongera Gubizwaho Muri 1998, Uza Mwisura Nshya Yo Kubaka Igihugu Cyane Ko Cyari Cyarasenyutse Bigaraga.
ni Bwo Umuganda Wabaye Igikorwa Ngaruka Kwezi Gihuriza Hamwe Muri Rusange Abanyarwanda, Bagamije Kugira Icyo Bikorera Mu Nyungu Rusange.
umuganda Waje Gushimangirwa Kandi Wemezwa Nk’igikorwa Cy’iterambere Rusange Ry’igihugu Mu 2007, Kuva Ubwo Ibikorwa By’umuganda Byashyizwemo Imbara Ndetse Ibyakozwe Bikajya Bibarwa Mu Gaciro Faranga Kugira Ngo Abaturage Basobanukirwe N’agaciro K’ibyo Bakora.
0 Comments