Karongi:Njyanama yirukanye Meya
inama Njyanama Idasanzwe Y’akarere Ka Karongi Yateranye Igitaraganya Mu Gitondo Cyo Kuri Uyu Wa Mbere Taliki 23 Ukwakira 2023 Yirukanye Mukarutesi Vestine Wari Umuyobozi W’aka Karere..
perezidante W’inama Njyanama Y’akarere Ka Karongi , Dusingize Donatha Yemeje Aya Makuru Yirukanwe Nyuma Yo Kugirwa Inama Inshuro Nyinshi Ariko Ntiyikosore.
ati “inama Njyanama Idasanzwe Yateranye Kubera Ikibazo Cyihutirwaga Cy’imikorere Y’umuyobozi W’akarere Wagiriwe Inama Kenshi Ntiyokosore, Wegujwe.”
yakomeje Avuga Avuga Ko Muri Rusange Ibyashingiweho Mu Kwirukanwa Ari Ibibazo Bibangamiye Abaturage Bitigeze Bikosoka No Kunanirwa Gukemura Ibibazo By’abaturage Bigatumabahora Basiragizwa.
nkuko Biteganwa N’amategeko Niragire Theophile Wari Umuyobozi W’akarere Wungirije Ushinzwe Iterambere Ry’ubukungu Niwe Uraba Ayoboye Akarere Ka Karongi Mu Gihe Hategerejwe Ko Inama Njyanama Iterana Ikuzuza Nyobozi Mu Gihe Kitarenze Amezi Atatu.
hari Hashize Iminsi Hanugwanugwa Ko Hashobora Kwirukanwa Abayoboye Akarere Ka Karongi Kubera Imikorere N’imitangire Ya Serivisi Itari Imeze Neza,igenda Gahoro.
0 Comments