Kamonyi-Runda:Hatoraguwe umwana w′amezi 9 bitaramenyekana uwamutaye
mu Mudugudu Wa Nyagatare Mu Karere Ka Kamonyi Hagaragaye Umwana W’umukobwa W′amezi Icyenda Watawe Ku Muryango W′umuturage .
byabaye Kuri Uyu Wa Mbere Tariki 20 /11/2023, Mu Kagari Ka Gihara Mu Murenge Wa Runda.
uwarutaye Yarushyize Ku Muryango W’igipangu Cyo Kwa Kangabe Bita Mama Providence Ahagana Mu Ma Saa Saba Z′amanwa.
mama Providence Akaba Yishimiye Kubona Uwo Muziranenge Akaba Yanatangarije Ijarinews Uko Uwo Mwana Yamubonye Impande Y′igipangu Cye.
yagize Ati":byari Mu Ma Saa Saba Z′amanwa Umukozi W′umuturanyi Avuye Gucyura Umwana Waho Akora Nibwo Numvise Ampamagara Ambwirako Iwanjye Hari Akana Kahicaye Kari Kurira ,mukuza Nahasanze Akana Kasaga Nabi Cyane Karishwe N′inzara Mpamagara Abaturanyi Baraza Baramfasha Turakoza Tugashakira Amata Karanwa Duhita Tugashakira N′imyenda Turakambika ".
kangabe Yakomeje Avugako Yahise Abimenyesha Ubuyobozi Bw′ibanze Bahita Bafatanya Bamujyana Kwa Muganga.
umunyamabanga Nshingwabikorwa W’umurenge Wa Runda Ndayisaba Jean Pierre Egide Yabwiye Ijarinews Koko Uwo Mwana Yatoraguwe Ku Rugo Rw’umuturage Witwa Kangabe Akaba Yahise Ajyanwa Ku Ikigo Nderabuzima Cya Gihara .
bwana Ndayisaba Egide
yagize Ati: “ndasaba Abaturage Nk’uko Batanze Amakuru Ya Mbere, N’ubu Turasaba Uwaba Azi Amakuru Ya Nyina W′umwana Ko Yayaduha Kugira Ngo Tubashe Kumukurikirana Kuko Ni Icyaha Gufata Umwana Ukamuta.”
uyu Muyobozi Aragira Inama Ababyeyi Muri Rusange Guha Agaciro Ikiremwa Muntu.
ati: “umuntu Wasamye Akabyara Ntakwiye Kujugunya Umwana, Akwiye Kumwitaho, Yaba Afite Ubushobozi Buke Leta Ikamwunganira Cyangwa N’abandi Bagiraneza.”
agira Kandi Inama Ababyeyi Kwita Ku Bana B’abakobwa Bakabaganiriza, Kugira Ngo Bakumire Gusama Inda Zitateguwe, Dore Ko Nyir’umwana Atazwi Bishoboka Ko Yaba Akiri Umukobwa Muto.
yakomeje Avugako Mugihe Umwana Atarabona Nyina Azashakirwa Malayika Murinzi Wa Murera.
0 Comments