Perezida Paul Kagame agaragaza ko siporo itagarukira ku iterambere ry′ibikorwaremezo gusa
Perezida Paul Kagame agaragaza ko siporo itagarukira ku iterambere ry′ibikorwaremezo gusa, ko ahubwo ibyo binajyana no guteza imbere impano.
Ibi Umukuru w′Igihugu yabigarutseho mu itangizwa ry′Inteko Rusange y’Ishyirahamwe ry’Umukino wo Gutwara Imodoka (FIA).
Christian Gakwaya Perezida w′ishyirahamwe ry′umukino wo gusiganwa muma modoka mu Rwanda, yagaragaje ko Afurika ifite abanyempano bakwiye kubyazwa umusaruro kandi ko ibyo bikwiye gutangira none.
Ibi Perezida w′Ishyirahamwe ry’Umukino wo gusiganwa ku modoka ku Isi, Mohammed Ben Sulayem, yabishingiyeho agaragaza ko uburezi ari ingenzi muri uko kubyaza umusaruro impano zigaragara by′umwihariko kuri uyu Mugabane.
Binashimangirwa na Perezida Kagame, wagaragaje ko siporo itagarukira ku kubaka ibikorwaremezo gusa ko ahubwo binajyana no guteza imbere impano zitandukanye.
Umukuru w′igihugu kandi yavuze ko u Rwanda ruri mu rugendo rwo guteza imbere umukino w’imodoka, ibyo ashimangira ko byanahereye no mu ishyirwaho ry′uruganda rukora imodoka z’amasiganwa azwi nka "Cross Car".
Perezida Kagame yavuze ko Abanyarwanda banyuzwe no guha ikaze abitabiriye Inama y’Inteko Rusange ya FIA, n’ibirori byo gutanga ibihembo ku bakinnyi b’indashyikirwa mu gusiganwa mu modoka ku Isi biteganyijwe kuri uyu mugoroba.
0 Comments