Rwamagana:Hasojwe ingando yari yitabiriwe n′Abangavu 100 yateguwe na FXB
Abangavu bagera ku 100 bitegura gusoza amashuri yisumbuye basoje ingando bari bitabiriye zateguwe na FXB itewe inkunga USAID na PEPFAR, n′ingando zamaze iminsi itatu kuva taliki 29 Werurwe kugeza ku 1Mata, bavuga ko zabagiriye akamaro haba mu kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina ,kurwanya ubwandu bushya bwa Sida ndetse no kwigishwa kugira indangagaciro zibereye abangavu.
Ni igikorwa cyaberaga muri St Aloys mu Karere ka Rwamagana,cyasojwe kuri uyu wa gatandatu tariki ya 1 Mata 2023.
Umuyobozi wungirije wa Igire turengere abana porogarame Madamu Mujawamaliya Nadine avuga ko mu gutegura izi ngando batekereje ku kintu cyafasha abangavu benda kwinjira mubuzima busanzwe ko aribo bakunda guhura n′ibishuko byinshi bibaganisha mu kwandura SIDA .
Yagize ati: “Ubwandu bwa SIDA bushya ku bangavu ndetse n′ihohoterwa rikorerwa abangavu n′abadamu batoya bigenda byiyongera,twatekereje gukoresha ingando abangavu bagiye gusoza amashuri yisumbuye kuko baba bagiye mubuzima busanzwe bashobora guhuriramo n′ibishuko byinshi bishobora kubashora mu busambanyi bigatuma banduriramo izo ndwara zidakira cyangwa bakanabyara bakiri bato."
Mujawamaliya akomeza agaruka ku kamaro izi ngando zimarira abangavu ati: “Abana b’abakobwa b′abangavu bibagirira akamaro kuko hanze hano navuga ko baba bari ahirengeye kuko baba bashobora guhura n’abantu babafata umwanya bakabashora mu bintu bibi bishobora kubangiriza ubuzima rero nka FXB dukora igishoboka cyose mu kubahiriza inshingano zo kurengera umwangavu.”
Mukamuganga Josiane ni umwe mu bangavu witabiriye ingando avuga ko wabaye umwanya mwiza wo kwigishwa uko bagomba gutinyuka ,Kwigirira ikizere,no kubona ko bashoboye no kwirinda kwishora mu biyobyabwenge ko aribyo byabaganisha mu gusambana bagakuramo icyorezo cya Sida .
Ati: “Iyi ngando twarayishimiye kuko twigiyemo uko twajya twihagararaho niba mvuze Oya ni Oya,kandi ko agaciro kanjye ari nako kagaragaza abo turibo ,tukanazirikana agaciro twifitemo .
Izi ngando zikaba zaritabiriwe n′Abangavu baturutse mu Mirenge 14 igize akarere ka Rwamagana.
Mu mwaka 2019, Dr.Tedros Ghebreyesus yavuzeko nubwo Afurika yashyize imbaraga nyinshi mu kurwanya SIDA ariko hakiri ikibazo cy′ubwandu bushya bwibasiye cyane abakobwa b′abangavu bagize hafi 3/4 by′abantu bashya bandura SIDA.
0 Comments